Mu bikorwa byo kwigarambya abo banyeshuri bamennye ibirahure by’amadirishya, amatara, bica urugi rw’icyumba bararagamo, ...
Amakuru avuga ko intandaro y’uko kwigaragambya, ari uburenganzira bwabo basabaga ariko ubuyobozi bw’ikigo bukagaragaza ko nta shingiro bufite, bakabubima.
Byatangiye mbere, ubwo icyo kigo kirukanaga abanyeshuri 12, babaziza imyitwarire idahwitse. (Indiscipline)
Nyuma y’iminsi mike abandi banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu bagaragaza ko bababajwe no kwirukanwa kwa bagenzi babo, bereka ubuyobozi ko basize ubusa, ahubwo hari n’ubundi burenganzira badahabwa muri icyo kigo, bagomba kubona gusohoka (sortie), kwidagadura (Loisir), kongera ingano y’amandazi baguraga, akava kuri abiri akaba atanu ku munsi…
Ibyo rero ubuyobozi bwasanze bidakwiye, maze bufata umwanzuro wo kubibima.
Abanyeshuri nibwo nabo bafashe umwanzuro wo gukora imyigaragambyo, ku wa kane w’icyi cyumweru ubuyobozi buhita bwirukana burundu abo banyeshuri 28 bose, ndetse amakuru yemeza ko n’ababyeyi babo bahise baza kubatora.
Umuyobozi wa College Ste Marie Reine padiri Evariste Nshimyumuremyi, yabwiye itangazamakuru ko ibyo abo banyshuri basabaga bitashoboka, ndetse bafashe umwanzuro kubirukana “wenda bizabafasha gusubiza agatima impembero” dore ko banitegura gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange.
Umuyobozi w’umusigire wa polisi mu karere ka Muhanga IP Vedaste Ruzigana yasabye aba banyeshuli kwitandukanya n’ikibi bakubaha abayobozi kuko bari mu mwanya w’ababyeyi babohereje kwiga, abibutsa ko mu Rwanda uwigarambya agira inzira abinyuzamo.
Ati “Habaye ibikorwa bidahwitse kuri bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu ariko birakwiye kubikumira ngo hatagira n’undi ubyuririraho bikazana n’ibindi bibazo.”
Hari abakurikiranye iby’iki kibazo bavuga ko kuba iki kigo kigenga (Prive) abanyeshuri bagashaka kwigenga cyane, bagahura n’igitsure cy’abapadiri bakiyobora, bigateza amakimbirane.



















TANGA IGITEKEREZO