Kaminuza ya Mount Kenya yashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri bayirangijemo mu mashami atandukanye, mu muhango wabereye kuri televiziyo hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19, mu gihe ubusanzwe abanyeshuri bose bajyaga muri ibi birori i Nairobi muri Kenya.
Kuri uyu munsi nibwo ibyo birori byabaye ku banyeshuri barangije muri iyi kaminuza haba muri Kenya no mu ishami ryayo ryo mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya 18 iyi kaminuza ishyikirije impamyabumenyi abanyeshuri bayirangirijemo, gusa kuri iyi nshuro ibirori byabaye mu buryo budasanzwe kubera iki cyorezo. Byanyuzwe kuri televiziyo ya TV47 ya Simon Gisharu usanzwe ari na nyiri iyi kaminuza.
Umuyobozi wungirije w’iyi kamuniza, Prof. Edwin Odhuno, yatangaje ko mu cyiciro cy’abanyeshuri barangije harimo abanyarwanda bagera kuri 300 basoje amasomo mu mashami atandukanye arimo Ubuforomo, Amahoteli, Ubukerarugendo n’itangazamakuru.
Mount Kenya University yashinzwe n’umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ni imwe muri kaminuza zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati.
Iyi kaminuza yafunguye ishami mu Rwanda mu 2010, uretse gufasha mu burezi bw’abanyarwanda inafatanya cyane n’inzego z’ubuyobozi mu kuzamura imibereho y’abaturage b’aho iherereye.
Iyi kaminuza ifite amashami atandukanye arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’Itangazamakuru. Mu cyiciro cya Kabiri ifite amasomo arimo ay’Uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukeranugendo, ubuvuzi, itangazamakuru n’itumanaho y’andi.
Urutonde rw’abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!