00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 31 bo muri CUR bamaze imyaka itandatu batabaza, bazahozwa amarira ryari?

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 March 2017 saa 06:55
Yasuwe :

Abanyeshuri 31 bo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Catholic University of Rwanda (CUR), ishami rya Save, biga mu gashami ka ‘Biomedical Laboratory Sciences’, bamaze imyaka irenga itandatu bari mu gahinda n’igihirahiro cyo kudahabwa imyamyabumenyi nk’abandi bitewe n’uko Kaminuza yabo yatangije iryo shami itabifitiye uburenganzira, riza guhagarikwa kandi bari bagiye gusoza amasomo.

Abo banyeshuri bavuga ko baterwa agahinda no kubona abo bigiye rimwe n’abandi bize nyuma yabo barasoje amasomo bagahabwa n’impamyabumenyi, bo bakibaza amaherezo yabo bikabayobera.

Bamwe muri aba banyeshuri bongeye kugaragaza ikibazo cyabo kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, ubwo muri iyo Kaminuza hatangwaga imyamayabubenyi ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 375.

Maurice Barikwisi, umwe muri aba banyeshuri yabwiye IGIHE ko kuri ubu basigaye baterwa ipfunwe no kujya mu birori bya bagenzi babo biga muri Kaminuza Gatolika, kuko bihita bibibutsa ikibazo bahuye na cyo bikabatera intimba.

Imiterere y’ikibazo n’inkomoko yacyo

Iki kibazo kijya gutangira cyatewe n’uko zimwe muri kaminuza zigenga zo mu Rwanda harimo na CUR, zaciye mu rihumye Minisitri y’Uburezi, zifungura amashami zitabiherewe uburenganzira, nyuma ziza kuvumburwa, ayo mashami arahagarikwa, kuko yari atujuje ibisabwa.

Ibi byabaye no kubanyeshuri basaga 31 bo muri Kaminuza Gatolika, ishami rya Save, biga mu ishami ryitwaga ‘Biotechnology’, ryaje guhindurirwa izina ryitwa ‘Biomedical Laboratory Sciences’.

Ni byo byagize ingaruka no kuri barumuna babo bigaga mu myaka ibanziriza uwo bigagamo, ku buryo kuri ubu abahuye n’icyo kibazo barenga 100.

Aba banyeshuri bavuga ko mu mwaka wa 2014, ubwo bari bagiye kumurika ibitabo banditse (defense de mémoire) kugira ngo bahabwe impamyabumenyi zabo, batunguwe no kubwirwa ko ishami bigamo ritemewe na Minisiteri y’Uburezi bityo rigomba guhagarara kandi ko na bo batazwi nk’abanyeshuri.

Icyo gihe ngo babwiwe na Kaminuza Gatolika ko bagiye kongererwa andi masomo kugira ngo buzuze ibisabwa babone guhabwa impamyabumenyi, ariko ibyo babwiwe ntibyashyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu bavuga ko hari ibyiciro bitatu bimaze guhabwa impamyabumenyi ariko bo ngo iyo babajije Kaminuza amaherezo y’ibyabo bahabwa igisubizo kimwe, kivuga ngo ‘turi kubikurikirana’, ibituma batakaza icyizere, dore ko hari n’abavuga ko bamaze gukurayo amaso.

Amarira bamaranye imyaka itandatu yaba agiye guhanagurwa

Ubwo muri iyo Kaminuza hatangwaga impamyabumenyi, itangazamakuru ryabajije Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, umuyobozi wayo iby’icyo kibazo asubiza ko kiri kugenda gikemuka ku buryo mu mwaka wa 2019 nabo bashobora guhabwa impamyabumenyi zabo.

Musenyeri Gahizi yasobanuye ko ibyo basabwaga kuzuza kugira ngo abo banyeshuri bongere kwiga byabonetse ubu bakaba baratangiye kugaruka ku ishuri ngo bakomeze amasomo yabo.

Ati “Ibikoresho bya Laboratwari n’ibindi byinshi ubu byose byarabonetse, byagezemo, igenzura ryakozwe n’abanyamahanga barabishimye, urugaga rw’abaganga na rwo rwadusabye kongera abakozi bakora muri Laboratwari n’abarimu biyongera ku bo twari dusanganywe. Ibyo byose rero twarabikoze, ubu turi guhamagara abanyeshuri ngo basubire mu ishuri, twandika n’abandi bashya”.

Abajijwe niba abasanganwe ikibazo bashobora guhabwa impamyabumenyi zabo mu mwaka utaha, Musenyeri Gahizi yagize ati “Ntabwo bakwambara kandi aribwo bakitwemerera, kuko bagomba gusubira mu masomo yo kuzuza cya cyuho cyari kirimo. Abiga buri munsi bizafata igihe cy’umwaka urenga kuko harimo no gukora za Stage (kwimenyereza umwuga), urumva ko umwaka utaha bitashoboka ko bambara, ubwo ni ukurikiyeho (2019)”.

Ku banyeshuri basanzwe biga muri weekend bo baziga mu gihe cy’imyaka itatu yiyongera kuri ine bize, bakabona guhabwa imyampabumenyi zabo.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, abo banyeshuri bose basonewe kuzongera kugira amafaranga y’ishuri batanga, ariko ngo bazajya batanga 28 000 frws buri mwaka yo kwiyandikisha.

Iki gisubizo abanyeshuri bagihawe nyuma yuko Prof. Faustin Rutembesa, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri CUR, muri Mata 2016 yari yabwiye IGIHE ko bazahabwa impamyabumenyi zabo muri 2017.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare iyo Kaminuza yubatsemo akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Philippe Rukamba, na we wari witabiriye ibyo birori yijeje ubufatanye mu bibazo iyo Kaminuza ikunze guhura na byo birimo n’ikibazo cy’itinda ry’imishahara y’abarimu.

Abahawe impamyabumenyi ibyishimo byari byose
Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo tariki ya 30 Werurwe 2017
Musenyeri Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru wa CUR
Musenyeri Philippe Rukamba na Jean Marie Vianney Gahizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages