Ibi babisabwe kuri uyu wa 9 Kamena 2018 mu muhango wo gusoza amasomo y’Icyiciro cy’ayisumbuye ku nshuro ya 12.
Umuyobozi w’Icyiciro cya Kabiri cy’Ayisumbuye muri Green Hills Academy, Anna Bagabe, yasabye abarangije kuzabyaza umusaruro uburere baherewe ku ntebe y’ishuri.
Yagize ati “Iyi ni nk’intangiriro, ntabwo murangije mugiye gukomeza kwiga. Ibyo mwize hano, uburere twabahaye buzabajye imbere, bubakomeze, mwige cyane. Mwagiye mutubwira ibyo mushaka kuzakora, ubwo rero turabifuriza kuzabigeraho. Amarembo arakinguye, muzagaruke gutanga umusanzu kuri barumuna banyu bakiga.”
Bamwe mu banyeshuri barangije muri iki kigo n’ababyeyi baharerera, babwiye IGIHE ko bashimishijwe n’intambwe bateye.
Uwitwa Raissa Iriza Rukoza, wanahawe igihembo cy’umunyeshuri wagaragaje itandukaniro mu kigo nko muri siporo n’ibindi yagize ati “Ndumva nishimye cyane kuba ndangije amashuri yisumbuye, ni intambwe ikomeye mu buzima bwanjye [..] Ndumva nzakomeza kwiga ibijyanye n’amategeko n’ubucamanza.”
Yahya Shema yagize ati “Ndishimye cyane kuba narangije, nabonaga bidashoboka kuko numvaga ari ibintu bya kure cyane ariko ubu ndishimye cyane, Imana yatubaye hafi no kuba banampaye n’igikombe cy’umunyeshuri witonda cyane, ufasha abantu ndabyishimiye.”
Umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo wo muri Zimbabwe, Paura Dube, yagize ati “Ndishimye cyane kuko naturutse muri Zimbabwe. U Rwanda ni nk’ahantu hafungura ibitekerezo byacu mu bihe namaze muri Afurika y’Uburasirazuba. Umukobwa wanjye kuba yarangirije ayisumbuye hano, ni iby’agaciro kuri njye. Ndanezerewe cyane. Tugiye gusubira iwacu ariko Green Hills Academy tuzakomeza guterwa ishema n’uko twayirereyemo.”
Green Hills Academy ni ishuri ry’ababyeyi riherereye mu Mujyi wa Kigali, ryashinzwe mu 1997. Rifite icyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye, bahabwa amasomo mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’Ikinyarwanda.
Mu mashuri yisumbuye abanyeshuri bategurwa gukora ibizamini mpuzamahanga n’abarimu b’inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Abitegura gusoza umwaka wa Gatandatu bakurikirana amasomo mpuzamahanga muri porogaramu yitwa “International Baccalaureate” (IB), abafasha kwimenyereza kuvugira mu ruhame, akanabategura kuzaba abayobozi beza no gukomeza amasomo yabo muri za kaminuza hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO