00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 7.188 bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 03:11
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 7.188 bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza baketsweho gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/26, bituma kugeza ubu amanota yabo atarasohoka, kuko bigikorwaho iperereza.

Kuva amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange yashyirwa hanze, ku wa 20 Kanama 2026, hari ababyeyi bagiye bagaragaza ko amanota yabo atagaragara muri systeme yashyizweho.

Ababyeyi bo mu turere dutandukanye bagiye bagaragaza ko kuba amanota y’abana babo atarashyirwa ahagaragara bizabateza ibibazo mu kwitegura kubohereza ku ishuri mu cyiciro gikurikiraho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigi cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Bahati Bernard, yavuze ko bamenya ko abantu bakopeye kuko haba harimo abajyanye udupapuro twanditseho ibisubizo, abajyana telefoni n’ibindi bajyanye mu kizamini bitemewe.

Ati “Turabifata ibyo bimenyetso hanyuma tugakora raporo yabyo.”

Yasobanuye ko uwafatiwe mu cyuho n’abandi bose baba bagifite amahirwe yo kujurira kugeza igihe icyemezo cya nyuma kizafatirwa.

Yashimangiye ko no mu gihe cyo gukosora ibizamini bya Leta harebwa ibintu bidasanzwe byabaye mu kizamini cya Leta.

Ati “Nk’urugero ukabona abana mu cyumba kimwe bose ikibazo kimwe runaka bagihuje kandi bacyishe. Basubije bimwe kandi banabyishe…”

Dr. Bahati yavuze ko abanyeshuri bicara mu cyumba cy’ikizamini baba baturuka mu bigo by’amashuri bitandukanye ku buryo bose bidashoboka ko basubiza igisubizo kimwe kandi batigishwa n’umwarimu umwe.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko mu igenzura ryakozwe hari aho basanze abanyeshuri bo mu cyumba cy’ishuri cyo kuri site y’ibizamini runaka barakopeye ariko site yose bitavuze ko yakopeye.

Ati “Abo dukoraho iperereza bari mu 7188 barakekwaho kuba barakopeye. Ni muri kiriya cyiciro yari amaze kuvuga, byagaragaye mu gukosora. Iyo rero bigeze muri iki cyiciro usanga bifata abantu benshi. Kuko iyo urebye ugasanga mu cyumba cyose cy’ikizamini abantu bose banditse igisubizo kimwe, babyishe kimwe, babyanditse nabi kimwe, usanga aho hari ikibazo. Icyo kibazo rero kikareba abantu bose bicaye muri icyo cyumba.”

Mu cyumba kimwe gikorerwamo ibizamini haba harimo abakandida 25 bakora ikizamini cya Leta.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko byabaye mu byumba byinshi bituma n’ababifatiwemo baba benshi, ari na yo mpamvu iperereza ryamaze igihe kirekire.

Yavuze ko muri iki gihe ari bwo hagaragaye abantu benshi bakekwaho gukopera.

Ati “Uburyo dukurikirana bituma tubibona. …turategereza ko iperereza rirangira kugira ngo twirinde impuha.”

Umunyeshuri ukopeye cyangwa ukopejwe ahanishwa guhabwa zeru mu kizamini yakopeye cyangwa yakopejwemo, ariko hari n’aho bishobora kugera ku kubura amanota yose.

Minisitiri Nsengimana ati “Nk’uko twabiteganyije amanota aramutse asohotse bitarenze ku wa Mbere [31 Kanama] hari igihe kuko ku wa Mbere bazaba basigaje iminsi irindwi mbere y’uko amashuri atangira noneho bashoboree kwitegura kujya ku ishuri. Turabizi ko bivunanye ariko kubera igihe ibizamini byakorewe, iperereza rigakorwa ntabwo twashoboraga kubyihutisha kurenza uku. Twaragerageje kugira ngo byihute.”

Yashimangiye ko byose bigamije kugera ku gisubizo kibereye buri wese ntawe urenganye.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko umwarimu wakopeje umunyeshuri mu kizamini cya Leta aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Abanyeshuri bakoze ibizamini by’amashuri mu mashuri abanza barenga ibihumbi 276, mu gihe abatsinze ari 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

Ibizamini bya Leta byakozwe mu 2025/26 byakopewe ku rugero rwo hejuru ugereranyije n'ibindi mu myaka yashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages