00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 79% mu basabye inguzanyo yo kwiga Kaminuza ni bo bemerewe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 May 2023 saa 02:37
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) yemeje ko abanyeshuri 5794 bashaka kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ari bo bemerewe inguzanyo, bahwanye na 79% by’abari basabye bose muri uyu mwaka.

Kuri iki cyumweru ni bwo HEC yamenyesheje abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bazatangira umwaka wa mbere mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, ko bashobora kureba niba bemerewe inguzanyo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri biyandikishije muri Kaminuza y’u Rwanda bagera ku 7393, barimo 7315 barangije muri uyu mwaka w’amashuri bujuje ibisabwa.

Ni umubare wiganjemo abiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, engineering n’imibare (STEM).

Yakomeje ati "Muri abo, abanyeshuri 6630 basabye buruse, abandi 685 ntayo basabye. Mu bayisabye, 4430 bayibonye muri STEM, muri ayo masomo nta n’umunyeshuri wayibuze, mu gihe abandi 1364 ari abashaka kwiga amasomo atari STEM. Bose hamwe ni 5794, nibo bahawe inguzanyo, bangana na 79% by’abayisabye."

Yavuze ko mu byagendeweho, harebwaga ku manota umuntu yagize ku kizamini cya Leta byatangaga amahirwe angana na 50% yo guhabwa inguzanyo, n’ibyo ashaka kujya kwiga bigatanga indi 50%.

HEC ivuga ko mu guhuza ibyo umuntu ashaka kwiga n’amanota yagize, amanota yafatiwemo ari 70%.

Abagiye kwiga amasomo ya STEM bahawe umwihariko kuko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, hateganyijwemo kuzamura abiga aya masomo ku rwego rugaragara.

Dr Mukankomeje ati "Ikibanza ni amanota umunyeshuri yagize, hakarebwa n’ibyo agiye kwiga, umubare wagera aho umufuka wacu ugarukira mu bijyanye n’ingengo y’imari, tugahagarika."

Yavuze ko hanateganyijwe uburyo bwo kujurira ku batarishimiye ibyavuye mu isesengura, aho binashoboka ko bariya banyeshyuri 685 basabye inguzanyo ariko ntibigere kuri HEC, cyangwa harabayemo ikindi kibazo bitewe n’aho umunyeshyuri yoherereje ubusabe bwe.

Ati "Kujurira birahari, barabiherwa uburenganzira, wenda uwo mubare w’abahawe inguzanyo ushobora kwiyongeraho gato."

Ubujurire bwatangiye gutangwa ku cyicaro cya HEC i Remera guhera kuri uyu wa 29 Gicurasi kugeza ku wa 7 Kamena 2023.

HEC ivuga ko umunyeshuri wahawe inguzanyo ushaka guhindura ibyo yari yahawe kwiga, ngo ashobora gutakaza inguzanyo, akiyishyurira.

Kwiyandikisha muri Kaminuza y’u Rwanda biba ari ukubisaba, hahitawe ku gihe warangirije amashuri yisimbuye, byose bigaterwa n’imyanya ihari n’amanota yafatiweho.

Biteganyijwe ko amasomo muri Kaminuza azatangira ku wa 5 Kamena 2023. Ntabwo itariki yo gutangira kwiyandikisha ku bemerewe iratangazwa.

Inguzanyo zo kwiga muri iyi kaminuza zihabwa gusa abanyeshuri b’Abanyarwanda bujuje ibyangombwa, abanyamahanga bakiyishyurira.

Imibare yo muri Gashyantare 2023 igaragaza ko mu Rwanda higaga abanyamahanga bageze ku 4500, barimo abagera kuri 392 bo muri Kaminuza y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages