00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 850 barangije muri Ines Ruhengeri basabwe kwihangira imirimo (Amafoto)

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 12 March 2022 saa 01:32
Yasuwe :

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Ines Ruhengeri ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 854 barangije kwiga mu mashami atandukanye arimo n’abarangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Abarangije amasomo bemeza ko bashingiye ku bumenyi bahawe, biteguye kujya gutanga umusanzu ufatika mu Muryango Nyarwanda kandi ko biteguye guhanga imirimo izatanga n’akazi ku bandi.

Ukwitegetse Gikumi ni umwe mu banyeshuri barangije mu Ishami rya ‘Computer Sciences’ akaba ari umwe mu batsinze neza amasomo.

Yavuze ko nubwo yishimira ko yasoje amasomo ye, agifite umukoro ukomeye wo kwihangira umurimo mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Yagize ati "Ni ibyishimo bikomeye kuba dusoje amasomo neza twarize mu bihe bikomeye bya Covid-19, nsoje amasomo ariko mfite n’umukoro ukomeye wo kwihangira umurimo nirinda kwicara ntegereje aho nzumva bampamagara. Mfite umushinga w’ubworozi bukozwe kijyambere buzanatanga akazi ku rubyiruko bagenzi banjye.”

Mutuyimana Samuel warangije mu Ishami ry’Ubwubatsi, na we avuga ko bigishijwe kuvana ibyo bize mu mpapuro bakabishyira mu bikorwa, bityo ko na we agiye gutangiza ubushabitsi mu bijyanye n’ubwubatsi.

Yagize ati "Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho bimusaba gukora cyane, ni byo twakoze mu myaka yose tumaze twiga, ndashimira umuryango wanjye wambaye hafi n’abarimu badufashije. Tugiye gukura mu mpapuro ibyo twize tubishyira mu bikorwa, ndateganya gutangiza ikigo cyigisha ibijyanye n’ubwubatsi kugira ngo ibyo nize mbishyire mu bikorwa."

Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri, Padiri Dr. Fabien Hagenimana, avuga ko intego ya Ines Ruhengeri ari ugushyira abanyeshuri ku rwego bashobora kwihangira imirimo ndetse n’abayihawe bakuzuza inshingano zabo neza.

Yagize ati "Intego ya Ines Ruhengeri ni ugutanga uburezi bufite ireme no kuyigira Kaminuza mpuzamahanga. Abarangije hano turabizeye ko bagiye guhindura imikorere isanzwe kuko barakenewe ku isoko ry’umurimo. Turabizeye kuko ubumenyi twabahaye nibabukoresha neza bazaba ibisubizo aho bazaba bari hose."

Dr. Ndikubwimana Théoneste wari Intumwa ya Minisiteri y’Uburezi, yashimye umusanzu wa Ines Ruhengeri mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Yaguze ati “Umusanzu wa Ines Ruhengeri mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, umusanzu mutanga twe nka Minisiteri y’Uburezi turawuzi kandi tuwuha agaciro, icy’ingenzi ni ukuba igisubizo aho muri hose. Turasaba abarangije hano kutaba abashakisha akazi ahubwo bagahanga imirimo bagaha abandi akazi."

Ni ku nshuro ya 13, Ines Ruhengeri yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 874 bayirangijemo uyu mwaka barimo icyenda barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), bashimirwa ubwitange bagize mu bihe bizemo bya Covid-19. Baje biyongera ku bandi 8554 bayirangijemo amasomo yabo mu mashami atandukanye.

Hatuwe igitambo cya Misa mbere y'umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu buryo bw'indirimbo
Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri barangije muri Ines Ruhengeri
Aba banyeshuri bize mu bihe bikomeye bya Covid-19 bishimiye kurangira amasomo yabo
Abarangije amasomo yabo basusurukijwe
Abayobozi batandukanye barimo n'Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri, Padiri Dr. Fabien Hagenimana, yari muri uyu muhango
Inzego z'umutekano zari zitabiriye uyu muhango
Ababyeyi bari bitabiriye uyu muhango wo gusoza amasomo ku bana babo
Mu barangije amashuri harimo n'abo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu mbyino gakondo
Byari ibyishimo ku babyeyi n'abanyeshuri bamazwe irungu binyuze mu mbyino gakondo
Abanyeshuri icyenda bari mu barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Ines Ruhengeri
Byari ibyishimo ku banyeshuri barangije amasomo yabo muri Ines Ruhengeri
Abarangije amasomo yabo basabwe guhanga imirimo izatanga akazi
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Abanyeshuri 850 barangije muri Ines Ruhengeri basabwe kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages