Akilah ishuri ry’abakobwa ryatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2010 abarirangirijemo bashakiwe akazi .
Umuyobozi wa Akilah Institute for women, Carrie Ellet, yatangaje ko 90% by’abanyeshuri barangije muri iki kigo bafashijwe gushaka akazi, bose bakaba barakabonye.
Carrie yavuze ko intego yabo ari ukongerera icyizere umwana w’umukobwa bamuha ibyangombwa byose byamufasha gutera intambwe mu buzima birimo ubumenyi buri hejuru no kubashakira amahugurwa hanze y’igihugu.
Carrie yagize ati “ Kugeza ubu dufite abanyeshuri 350, mu Rwanda ni 280 mu Burundi ni 75. Turateganya kongera umubare w’abanyeshuri ukagera kuri 550 muri uyu mwaka, icyo tugamije ni ukububakamo icyizere kuko ntacyo umukobwa atageraho yabishatse.’’
Yakomeje avuga ko ibi bijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa.
Umunyeshuri muri Akilah yemeje ko Akilah yahinduye byinshi mu buzima bwe birimo kumuha icyizere cy’uko ntacyo umuhungu yageraho we atageraho.
Yagize ati “Ubuzima bwa hano ni nk’ubwo mu rugo kuko baragukurikirana na nyuma y’amasomo ibyo rero byatumye n’umva ntacyo ntashobora kuko bandemyemo icyizere gihagije.’’
Akilah yatangijwe mu Rwanda na Elizabeth Dearborn mu 2008, aho abanyeshuri barenga 95 aribo bamaze kurangiza amasomo yabo, hakaba hateganijwe ko abandi bazasoza amasomo yabo muri Kanama uyu mwaka.
Ifite amashami mu Rwanda no mu Burundi, intego yayo ari uguteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa igamije guhindura amateka yaranze umukobwa aho uburezi bw’umukobwa n’umuhungu butanganaga.



















TANGA IGITEKEREZO