00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 922 barahatanira kuba ababaruramari b’umwuga

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 3 December 2015 saa 11:05
Yasuwe :

Abanyeshuri 922 bari gukora ibizamini by’umwuga w’ababaruramari, mu masomo atangwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, iCPAR, arimo CPA (Certified Public Accountants) na CAT (Certified Accounting Technician).

Ibi bizamini bikozwe ku nshuro ya karinwi, byatangiye kuwa 30 Ugushyingo bikazageza kuwa 4 Ukuboza 2015, bikaba biri kubera ahantu hatatu hatandukanye harimo i Kigali, i Huye na Nyagatare.

Ibizamini by’umwuga w’ibaruramari CPA na CAT bikoreshwa na iCPAR, bigakorwa kabiri mu mwaka, muri Kamena n’Ukuboza.

Kuri iyi nshuro abitabiriye ibizamini bya CPA ni 726, mu gihe abakoze CAT ari 196.
Imwe mu nshingano za iCPAR ni ukongera umubare w’ababaruramari b’umwuga mu gihugu mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwacyo.

iCPAR ivuga ko "Abanyeshuri bakeneye kwitabira ayo masomo y’umwuga, bityo bikabafasha gutanga umusaruro mwiza mu iterambere ry’igihugu bikanafasha guhabwa ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi banatanga serivisi nziza ku babagana bose.‘‘

Iyo gahunda iri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa intego rya gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS2, n’icyerekezo 2020.

iCPAR kandi ivuga ko ”nyuma y’ayo masomo, abo banyeshuri bazabasha gukora mu buryo bw’umwuga imirimo bashinzwe, bubahiriza amahame y’ababaruramari, bihesha ishema kandi banarihesha igihugu cyabo.‘‘

Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga, iCPAR, rufite abanyamuryango 341, bose bafite impamyabumenyi z’ababaruramari b’umwuga, bakaba ari bacye cyane ugereranyije n’abakenewe mu gihugu cyose.

Icyo kigo kikaba gikangurira abanyeshuri, abakoresha n’abarangije kwitabira ayo masomo, kuko ababaruramari b’umwuga bagikenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

iCPAR isanga abayobozi b’ibigo bakwiye guha agaciro ababaruramari b’umwuga bifashishije urutonde rwabo muri iCPAR mu gihe batanga akazi, ndetse bakifashisha icyo kigo mu gihe bakeneye amahugurwa.

Kugeza ubu abanyeshuri bamaze kurangiza CPA ni bane mu gihe abarangije muri CAT ari umunani, muri gahunda zitangwa na iCPAR.

Abanyeshuri bari gukora ibizamini by’ababaruramari b'umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages