00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri b’i Huye bagobotse bagenzi babo bataye ishuri babaha ibikoresho

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 March 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Abana biga mu Ishuri Ribanza rya Ikibondo riherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye bakoze igikorwa cy’urukundo bakusanya inkunga yo kugoboka bagenzi babo biga mu ishuri ribanza rya Mpare bataye ishuri, babaha ibikoresho by’ishuri kugira ngo babafashe kwiga neza batuje.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022 hatangwa n’ubutumwa bukangurira abana bataye ishuri kurigarukamo ndetse n’ababyeyi bibutswa ko ntawe ukwiye gukura umwana mu ishuri ku mpamvu iyo ari yo yose.

Abanyeshuri 20 biga ku Ishuri Ribanza rya Mpare ariko bakomoka mu miryango itishoboye, bahawe impuzankano y’ishuri, inkweto n’ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo bajye babasha no kurira ku ishuri.

Ihoza Sifa Ornella yavuze ko bababajwe no kubona hari abana bataye ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri, biyemeza kubatera inkunga babifashijwe n’ababyeyi babo.

Ati “Twabiganiriyeho n’ubuyobozi bw’ishuri ryacu n’ababyeyi bacu turabibumvisha, bumva ko ari igikorwa gikwiye cyo kuba twafasha n’abandi bana kuko nabo ni abana nkatwe dukwiye kubafasha.”

Mugenzi we witwa Shimwa Faith Kessia yavuze ko batojwe gufasha abandi kandi ari indangagaciro nziza.

Ati “Ubundi gufasha ni ikintu cyiza, ni indangagaciro twigishwa n’ababyeyi n’abarezi bacu kandi biva ku mutima.”

Bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri Ribanza rya Mpare, bavuze ko kuba abana babo batabashaga kubona ibikoresho by’ishuri byagiraga ingaruka mbi ku myigire yabo.

Nyiraneza Janvière ati “Ibyakozwe n’aba bana byandenze ku buryo nanjye numvise ngiye gushyira umwete mu kujya nigisha abana banjye nimugoroba kuko nabonye ko hari abandi bantu banyitayeho kugira ngo bamfashe mu byo abana babura.”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Ikibondo, Uwera Françoise, yavuze ko mu byo batoza abo barera harimo n’indangagaciro yo gufasha kuko ari igikorwa cyiza.

Ati “Dukangurira abana bose mu gukunda igihugu, gufasha abandi bana kuko gufasha ntibisaba kuba ufite ibintu byinshi ahubwo ni umutima.”

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Tumba, Domina Usanase, yashimye igikorwa cyakozwe n’abo bana cyo gufasha bagenzi babo, avuga ko uwo muco mwiza uzafasha no kugarura mu ishuri abaritaye.

Mu Karere ka Huye hamaze iminsi ubukangurambaga bwo gushakisha abana bataye ishuri kugira ngo barigarurwemo kuko imibare yo muri Mutarama 2022 yerekanaga ko mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri hari abana bagera ku 6.352 batagarutse ku ishuri.

Abana biga ku Ishuri Ribanza rya Mpare ubwo bari biteguye guhabwa ibikoresho by'ishuri n'impuzankano
Abana biga mu Ishuri Ribanza rya Ikibondo bagobotse bagenzi babo biga mu ishuri ribanza rya Mpare bataye ishuri babaha ibikoresho by'ishuri kugira ngo babafashe kwiga neza
Abanyeshuri 20 biga ku Ishuri Ribanza rya Mpare bakomoka mu miryango itishoboye bahawe impuzankano y'ishuri, inkweto n'ibikoresho by'ishuri
Bishimiye ko bahawe ibikoresho by'ishuri, basabwa kwiga bashyizeho umwete
Byari ibyishimo ku banyeshuri bahawe ibikoresho bizabafasha kwiga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages