00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri b’i Muramba mu nzira zo gushyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 23 January 2019 saa 03:05
Yasuwe :

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO, rwatangaje ko rwamaze gukora ubushashatsi ku banyeshuri biciwe muri Collège Immaculée Conception y’i Muramba mu Karere ka Ngororero, bakaba bategereje umwanzuro wa nyuma ubashyira mu ntwari z’Igihugu.

Abanyeshuri 17 bigaga mu iryo shuri bishwe n’abacengezi nyuma yo kubasaba ko bitandukanya bagendeye ku moko ariko bakabyanga.

Hari bamwe barokotse abandi bamugazwa n’amasasu. Abantu batandukanye bagiye basaba ko abo bana nabo bashyirwa mu cyiciro cy’intwari nk’uko byakozwe ku banyeshuri b’i Nyange nabo banze kwitandukanya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu cyagarukaga ku myiteguro yo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 25, Umuyobozi wa CHENO, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yavuze ko ubushashatsi ku bana b’i Muramba bwarangiye, igisagaye ari uko byemezwa n’inzego nkuru z’igihugu.

Yagize ati “Abana b’i Muramba turabazi, ubushakashatsi nabwo bwarakozwe ariko ni ngombwa ko dutegereza icyemezo cya nyuma gifatwa n’inzego nkuru z’igihugu.”

Yakomeje avuga ko kugirwa intwari kw’abana b’i Muramba bitazagendera ku kuba barakoze nk’iby’abana b’i Nyange, kuko aba bamaze kwemezwa nk’intwari bafite umwihariko w’uko babimburiye abandi mu kugaragaza ubumwe bwabo.

Ati “Si ngombwa no kugereranya kuvuga ngo aba bakoze kimwe n’ibyo aba bakoze, ngo kubera iyo mpamvu nabo ngo bagirwe intwari. Ntawe ukora ikintu avuga ngo bazamwite intwari.”

“Bariya banyeshuri b’i Nyange dushobora kubaha icyubahiro bakwiye. Kubera iki? Nibo babimburiye abandi nk’urubyiruko gufata iya mbere kandi ibihe twari tuvuyemo byari byoroshye ko abantu bitandukanya. Ni ibintu byari bikiri bishya ariko kubona abana icyo gihe nibo bafashe iyambere, ahandi hose byarabaye.”

Hatekerejwe ku rubyiruko mu kwizihiza Umunsi w’Intwari

Kwihiziha umunsi w’intwari uba buri mwaka tariki 1 Gashyantare, bizabinzirizwa n’icyumweru cyahariwe kuzirikana ku bikorwa by’Intwari z’Igihugu, kizatangira ku wa 25 kigasozwa ku wa 31 Mutarama 2019.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko muri icyo cyumweru hazabamo ibikorwa bitandukanye bigamije kuzirikana ibikorwa by’ubutwari.

Tariki ya 25 Mutarama 2019 hazaba inama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari mu Rwanda, hakorwe n’ibiganiro mu muganda rusange no mu bitangazamakuru binyuranye.

Hazaba kandi ibikorwa by’imyidagaduro bizatangirwamo ibiganiro bivuga ku butwari. Tariki ya 31 Mutarama 2019 hazaba igitaramo kizabera ahahoze hitwa Camp Kigali, kizasusurutswa n’itorero ry’Igihugu, Urukerereza, Itorero ry’Umujyi wa Kigali, Indatabigwi, Army Jazz Band, Dream Boys n’abandi.

Hari kandi amarushanwa mu mikino itandukanye aho nko mu mupira w’amaguru amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda azahanganira igikombe. Ibi ni nako bizagenda mu yindi mikino nka Volley Ball, Basket Ball na Hand Ball.

Dr Habumuremyi yavuze ko muri uyu mwaka bazibanda cyane ku rubyiruko kuko ari bo bazasigarana u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ati “Mu myaka 50 iri imbere bamwe muri twe tuzaba tutakiriho, ariko urubyiruko ruzaba ruriho. Intego y’uyu mwaka ni urubyiruko. No mu nama nyunguranabitekerezo urubyiruko ruzagira uruhare rukomeye kugira ngo narwo turubaze ngo ‘ariko mwebwe rubyiruko indagagaciro z’ubutwari murazishyira mu bikorwa mute kugira ngo tubahereza agakoni nawe ejo muzakomeze’?”

Insaganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerecyezo twahisemo.”

Dr Habumuremyi yavuze ko bategereje icyemezo cy'inzego nkuru za Leta cyemeza abana b'i Muramba nk'intwari
Itangazamamkuru ryasabwe gukangurira abanyarwanda kuzitabira icyumweru cyo kuzirikana ibikorwa by'intwari

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages