Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika nibura 80% by’imirimo ibonwa biturutse ku kwihangira imirimo mu gihe 20% yonyine ari ko kazi gatangwa na Leta.
Ni mu kiganiro cyatanzwe na bamwe mu bize muri iri shuri ndetse na ba rwiyemezamirimo batandukanye mu rwego rwo kwifatanya mu kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe guhanga imirimo mu Rwanda ‘Global Entrepreneurship Week’.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Davis College and Akilah, Lorna Ong’esa, yasabye abanyeshuri kurushaho gukangura ibitekerezo byabo no kureba icyazana impinduka ku buzima bwabo n’igihugu muri rusange.
Umwe mu banyeshuri basoje amasomo muri Davis College mu 2021, Uwanyirigira Emelyne, yatangije umushinga w’ubucuruzi yise Ka Meat Ltd; yahumurije bagenzi be ko nubwo waba uturuka mu muryango utishoboye ushobora guhindura amateka.
Yatangiriye ku 20.000 Frw acuruza inyanya ku muhanda kandi ntiyaterwa ipfunwe na byo.
Yasobanuye ko Covid-19 yabaye imbarutso yo kubona amafaranga kuko mu gihe abandi bari bari mu nzu yatangiye gutekereza neza uko yabyaza umusaruro icyo gihe, byatumye atangira gucuruza inyanya ze muri Nyabugogo mu ijoro.
Ati “Nubwo abandi bari mu marira ariko njyewe nari meze neza. Icyo bivuze ni uko mu gihe hari ikibazo ushobora gushakamo ibisubizo aho abandi batatekerezaga kandi nawe ugakoresha igihe cyawe neza.”
Niyomuremyi Pascal, yashinze umushinga wa Rwanda Twins Family ufasha abana bavutse ari impanga, ndetse akaba ari umuyobozi mukuru w’ikigo cya Poto Ltd.
Yatangiriye urugendo rwe mu ishuri ry’inshuke no mu mashuri abanza, asaba abanyeshuri gukoresha amahirwe y’ibyo bize no mu gushaka igisubizo cyo mu buzima busanzwe.
Ati “Buri kintu cyose twize ahangaha, nagerageje kugishyira mu bikorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza ibyo nkora no mu kazi kanjye ka buri munsi.”
Yagaragarije bagenzi be ko bakwiye gukora ibishoboka bakiga ibikorwa bitandukanye n’imyuga inyuranye ku buryo umuntu aba ashobora gukora ikintu kirenze kimwe.
Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Ingabire Lydia yasobanuriye uru rubyiruko amahirwe ari mu kwihangira imirimo ariko abahishurira ko ibanga ryo kwagura no gutuma ibikorwa bitera imbere ari ugukora imenyekanishabikorwa by’ibyo umuntu akora kandi bigakorwa ku buryo bwimbitse ndetse bufite intego.
Abanyeshuri bongeye kwibutswa ko kugira inshuti nziza, kubana n’abandi neza no gukorera hamwe biri mu bitanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo nk’uko Sugira Aimé Serge ufite umushinga ufasha abatarabona igishoro kukibona binyuze mu kubahuza n’abashoramari (Finenza) yabigarutseho.
Ubusanzwe iri shuri ritanga ubumenyi ku bahungu n’abakobwa biga mu mashami atandukanye arimo ‘Hospitality and Tourism Management’, ‘Information Systems’ na ‘Business Management and Entrepreneurship.’
Mu 2010 Akilah Institute for Women yashinzwe ifite intumbero yo kwigisha abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye, muri Nzeri 2020 yaje kunguka irindi ryigisha abahungu n’abakobwa rizwi nka Davis College, guhera icyo gihe byose bifata izina rya Davis College and Akilah.
Amafoto: Rwema Bugingo Derrick



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!