Iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, mu nyubako ziri muri ULK, risanzwe ryigisha muri Porogaramu y’Uburezi y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze izwi nka Competence based Curriculum.

Rifite ibyiciro bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ndetse n’ayimyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Ubusanzwe aya marushanwa yitabirwaga n’ibigo by’amashuri bisaga 80 harimo 36 byo mu Rwanda n’ibindi byo mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika ndetse na Amerika.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibigo 22 byo mu Rwanda byiganjemo ibikomeye mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukuboza 2021, ni bwo irushanwa ryegukanywe n’abiga muri Glory Academy nyuma yo guhurira mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa n’abiga muri Green Hills Academy.

Umuyobozi wa Glory Academy, Sibomana Alphonse, yavuze ko kuba abanyeshuri babo babashije gutsinda byahesheje ishema ikigo ariko ngo byaturutse ahanini ku mbaraga gishyira mu kubaka ubumenyi.

Ati “Dusigaranye ishusho ko ishuri ryacu riri kuzamuka neza kandi rikagira n’imbaraga zo gukomeza gutegura abana kuko intsinzi barayiharanira. Dushyiraho uburyo bwihariye bwo kubafasha no kubategurira amarushanwa mu mashuri ndetse n’amarushanwa ya gicuti.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa batsinze ryiyongereye ku yandi ryegukanye mu myaka itandukanye harimo n’iryahuje ibigo by’amashuri bibarizwa mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu 2016.

Uretse kuba Glory Academy yarahize ibindi bigo birimo Riviera High School bahuriye muri kimwe cya Kabiri na Green Hills Academy bahuriye mu cyiciro cya nyuma, Umulinga Perfect wiga muri iri shuri ni we wabaye uwa mbere.

Kuva iDebate yatangira gukorera mu Rwanda mu 2012 ni we munyeshuri wagize amanota ya mbere kuko yujuje 90/90.

Umulinga yabwiye IGIHE ko gutoranywa nk’uwa mbere ari ishema kuri we na bagenzi be bari bahagarariye Glory Academy.

Yavuze ko biteguye gukomeza kwitwara neza no mu yandi marushanwa atandukanye arimo n’ayo guserukira igihugu mu biganirompaka bashobora kugira.

Abari bahagarariye Glory Academy babashije guhigika abo mu yandi mashuri
Abari bahagarariye Glory Academy babashije guhigika abo mu yandi mashuri
Umulinga Perfect ni we wahize abandi muri iri rushanwa
Umulinga Perfect ni we wahize abandi muri iri rushanwa
Umuyobozi wa Glory Academy, Sibomana Alphonse, yavuze ko batewe ishema no gutsinda
Umuyobozi wa Glory Academy, Sibomana Alphonse, yavuze ko batewe ishema no gutsinda
Glory Academy ikorera mu nyubako ziri muri ULK ku Gisozi
Glory Academy ikorera mu nyubako ziri muri ULK ku Gisozi
Inyubako z'ishuri zubatse mu buryo buteye imbere
Inyubako z'ishuri zubatse mu buryo buteye imbere
Iri shuri rifite n'ibyicungo ku bana biga mu mashuri y'incuke
Iri shuri rifite n'ibyicungo ku bana biga mu mashuri y'incuke