00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba Green Hills banyuzwe n’impanuro baherewe ku nkomoko y’u Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 8 February 2016 saa 09:13
Yasuwe :

Abanyeshuri bitegura gusoza amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, basuye agasozi ka Gasabo gaherereye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, bahabwa impanuro zishingiye ku mateka n’umuco by’u Rwanda nk’impamba bazitwaza ubwo bazaba bagiye gukomereza amasomo yabo mu mahanga.

Muri icyo gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuwa Gatandatu tariki 6 Gashyantare, abanyeshuri beretswe igiti cy’ikigabiro cy’Umwami Nsoro Samukondo mwene Ndoba, wise udusozi tubiri twari tugize Gasabo, inkomoko y’u Rwanda.

Abanyeshuri babwiwe amateka y’u Rwanda ashingiye ku bwitange bwaranze intwari zarwaguye, biyemeza kugera ikirenga mu cyazo baguka mu bitekerezo kandi baharanira kurwubaka.

Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda cyatanzwe na Kalisa Rugano, umusaza utuye kuri uwo musozi, yabwiye abanyeshuri uko abana b’Umwami Nsoro Samukondo aribo Ruganzu Bwimba na Robwa baharaniye kwagura u Rwanda n’ubuhangange bwarwo bakiri bato.

Kalisa yahuje ubwo butwari n’ubwabaharaniye kubohora igihugu bakiri bato, asaba abanyeshuri kubukurikiza no gukunda igihugu.

Yagize ati “Robwa yagize ubutwari bwo kwanga kubyara uzanyaga u Rwanda afite imyaka 16, bibabere urugero ko mugomba kurukunda, mutewe ishema narwo kandi muzarahure ubwenge muze murukorere.”

Umusaza Kalisa Rugano

Izi mpanuro ziyongereye ku zatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa Green Hills Academy, Kagenza Gaspard, yeretse abanyeshuri ko kugira umuco no kuwukunda ariho hava ubutwari bwo gukunda igihugu no kucyitangira aho bibaye ngombwa.

Yagize ati “U Rwanda rubatezeho byinshi nimurangiza amashuri yanyu aho muzajya kurahura ubwenge muzibuke ko mugomba kugaruka gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda, kuko iyo udafite igihugu, nta buzima bw’ejo hazaza uba ufite”.

Kagenza yakomeje abashishikariza gukunda igihugu n’umuco nk’indangamuntu yabo.

Umuyobozi wungirije wa Green Hills Academy, Kagenza Gaspard

Abanyeshuri banyuzwe n’impanuro

Icyo gikorwa cyatangijwe mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri amateka y’u Rwanda kuko abenshi muri bo barangizaga muri Green Hills bajya mu bihugu by’amahanga, bagaterwa ipfunwe no kunanirwa gusobanura amateka y’urwa Gasabo.

Umwe mu banyeshuri bitegura kujya kwiga mu mahanga, Kubwimana Benjamin, yavuze ko byamufashije kumenya umuco Nyarwanda.

Yagize ati “Twamenye ko tuva mu mbaraga z’abasogokuruza baharaniye ko u Rwanda rubaho, rwaguka, rukomera kandi rugira umuco, tuzerekana ibituranga nk’Abanyarwanda bakomeye ku muco w’urukundo n’ubumwe.”

Kimwe na bagenzi be, Kubwimana yiyemeje kwaguka mu bitekerezo akagaruka kwagura u Rwanda abinyujije mu guharanira ko Abanyarwanda baguka mu mibereho myiza, ikoranabuhanga, ubukungu n’ibindi.

Undi munyeshuri witwa Benita Karangwa, yagaragaje ko nk’urubyiruko bagomba gukunda umuco wabo kugira ngo bazawurage abazabakomokaho.

Ni ku nshuro ya gatatu abanyeshuri ba Green Hills Academy basuye umusozi wa Gasabo hagendewe ko ariho u Rwanda rwatangiriye, kugira ngo basobanurirwe amateka yarwo.

Muri urwo ruzinduko abanyeshuri kandi babyina imbyino za Kinyarwanda, imikino, bagasangira ifunguro rya kinyarwanda, bagasakuza, bagakora n’ibindi byuje umuco Nyarwanda.

Habayeho umwanya wo gusakuza no guca imigani
Bariye ibiryo bitetse kinyarwanda
Basabwe kurangwa n'ubutwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages