Iki gikorwa cyatangiye saa munani gitangizwa n’urugendo rwo kwibuka, rwakozwe n’abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Muri uyu muhango kandi hashyizwe indabyo ahari amazina y’abiciwe muri IFAK bose, ubu imibiri yabo ikaba yarashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Abanyeshuri basobanuriwe imvano y’amacakubiri ari nayo yaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri bibukijwe ko ari bo Rwanda rw’ejo, bityo ko bagomba gushingira ku mateka mabi yaranze igihugu cyabo bategura ejo heza hacyo mu bumwe n’urukundo.
Umuyobozi w’ishuri rya IFAK, Padiri Jean Bosco Ntirenganya, yavuze ko kwibuka ari ngombwa cyane, ariko by’umwihariko urubyiruko rugomba guhabwa inyigisho zikosora izahabwaga urubyiruko rwakoze Jenoside mu 1994.
Ati “Abigishijwe nabi bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside baranayikora, ariko ubu twe twigisha urukundo n’ubumuntu kuko tuzi ko ari yo nzira izageza u Rwanda ku yandi mateka menshi meza. Integanyanyigisho za leta n’izacu bwite zose zirimo byinshi bibafasha gukurana ubunyarwanda.”
Ntagengwa Vital, wari uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatanze ikiganiro kirambuye ku mateka ya Jenoside n’uko urwango rwagiye rubibwa mu bantu bahereye mu bana bato, gutoteza no kwica abatutsi mu bihe bitandukanye kugeza kuri jenoside yo mu 1994.
Yabwiye abanyeshuri ba IFAK ko urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe menshi rugomba kubyaza umusaruro, kuko kera kwiga byagenderaga ku moko n’uturere naho ubu bikaba bisaba ubushobozi buri mu mutwe w’umunyeshuri gusa.
Yavuze ko abana b’abatutsi aho bavaga bakagera ndetse n’abahutu batakomokaga mu bice by’amajyaruguru batahabwaga amahirwe yo kwiga.
Ati “Mufite amahirwe mugomba kubyaza umusaruro. Uyu munsi muriga ntawe ubabajije ubwoko cyangwa aho mukomoka. Ubu bigendera ku bushobozi bw’umutwe wawe gusa.”
Yabibukije kandi bagomba gukurana ubunyangamugayo, bagakundana hagati yabo nta kindi bagendeyeho usibye kuba abantu no kuba abanyarwanda by’umwihariko.
Abanyeshuri ba IFAK baganiriye na IGIHE bashimye leta y’u Rwanda yongeye guhuza abanyarwanda bakaba kuri ubu babana nta kwita ku moko.
Migabo Jean de Dieu wiga mu mwaka wa gatanu yagize ati “Turashimira leta y’ubumwe yakuyeho amoko. Twishimira kubaho nta kuvuga ngo uyu ni uwo mu bwoko ubu n’ubu.”
Uyu munyeshuri na bagenzi be bavuga ko batakwemerera umuntu wese wabasubiza mu by’amoko kabone niyo yaba ababyeyi babo, ahubwo ko bafata iya mbere mu kubasobanurira ko nta kamaro na kamwe amoko yagirira igihugu.
Abamaze kumenyekana ko baguye muri iri shuri riri ku Kimihurura bagera kuri 86 harimo abarimu, abanyeshuri n’abaturage bari bahahungiye.
IFAK yakoze iki gikorwa mu gihe abanyarwanda n’Isi yose muri rusange bakiri mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni.
Amafoto: Sekamana Mathias
























TANGA IGITEKEREZO