Mu birori byo kumurika umuco, ( Intercultural Day), muri Ines Ruhengeri wahuje abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, bamurika imbyino, imirire n’iminywere, imyambaro n’imyambarire ndetse barasangira bagamije kurushaho kumenyana.
Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana yibukije urubyiruko ko umuco ari nk’ingobyi ihetse amateka y’igihugu kandi ko nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco.
Yagize ati “Umuco si ikintu kijugunye aho gusa, umuco uhetse abantu, uhetse amateka y’ibihugu, uwusuzuguye aba yisuzuguye na we. Umuntu utagira umuco byamugora kubaho, kuko niwo utubera ingobyi ukadufasha kubaho, tugatunga tugatunganirwa, ugasaza neza ukanawusigira abagukomokaho, umuco tuwubahe, tuwubungabunge kandi twibuke ko iterambere ryose rigerwaho kubera guhura n’amahanga, tugomba no kwiga imico yaho."
Bamwe muri aba banyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, bahuriza ku mvugo ishimangira ko umunsi mpuzamico wabasigiye umukoro wo gukora byinshi no kugira ibyo bongera mu mico yabo kugira ngo iterambere ry’ibihugu byabo rirusheho kwihuta.
Ntwali Frolisse ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagize ati "Ni umunsi uryoheye ijisho. Nabonye uko mu Rwanda batwaraga umwami n’umwamikazi we babagaragiye, byanshimishije cyane.”
“Nabonye imbyino nyarwanda ziryoheye amaso. Byampaye isomo ryo guha agaciro umugore kurusha uko nabyumvaga nk’uko mu Rwanda babikora."
Iradukunda Evelyne wo mu Rwanda, na we yavuze ko mubyo bafite byo gutanga harimo ubumenyi bufite ireme kandi ko yishimira kubona abanyamahanga nabo bashishikajwe no kumenya Ikinyarwanda.
Yagize ati “Mbere wasangaga twigana n’abanyamahanga ariko dutinyana, buri wese n’umuco w’iwabo ntashishikazwe n’uw’ahandi, ariko uyu munsi watweretse ko dufite byinshi byo gutanga. Byonyine kuba bava mu mahanga bakaza guhahira ubumenyi iwacu ni uko uburezi bwacu bufite ireme.”
Felicitas Winkels wo mu Budage, yavuze ko yishimiye ko yarushijeho kumenyana na bagenzi be bigana kandi ko kumurika umuco bibafasha kurushaho kumenyana, kubahana no kwigira ku bandi.
Yagize ati “Narushijeho kumenyana na bagenzi banjye kuko twahuzwaga n’amasomo ariko ntube wamenya ngo aba ni abahe, bakunda iki, babaho bate? Iyo uzi umuco w’abantu bituma urushaho gukorana nabo, nigiye ku Banyarwanda uko basabana kandi hari amagambo usanga ahura n’ayacu bikatunezeza.”
Muri Ines Ruhengeri higayo abanyeshuri 137 b’abanyamahanga baturuka mu bihugu 17 byo ku Mugabane wa Afurika n’u Burayi,.
Biteganyijwe ko umunsi mpuzamico (intercultural Day) uzajya uba buri mwaka kugira ngo abanyeshuri barusheho kwiyumvanamo no kuzamura ubumenyi bwabafasha guteza imbere ibihugu byabo bashingiye ku mico bigiye ku bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!