00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba INES-Ruhengeri basabwe kuvana mu mpapuro ibyo biga bikajya mu ngiro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 1 December 2018 saa 01:23
Yasuwe :

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri, bibukijwe ko ibyo biga bigomba kuva mu mpapuro bikajya mu bikorwa, kugira ngo umusaruro uvamo uzabatunge unagirire akamaro igihugu muri rusange.

Ubu butumwa babuherewe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2018/ 2019, wabaye kuri uyu wa 30 ugushyingo 2018.

Ni igikorwa cyahujwe n’umunsi wahariwe abanyeshuri, ngo bagaragaze imishinga baba bakora bashingiye ku bumenyi bavoma muri iryo shuri, iba igomba no kubafasha umunsi barangije amasomo yabo.

Bamwe mu bagaragaje imishinga yabo baganiriye na IGIHE, bavuga ko umunsi nk’uyu ari umwanya wo kugaragaza impano bifitemo bazikesha amasomo bahabwa.

Musana Niyonkuru Vivens wiga ibijyanye no kwihangira imirimo yagize ati ‟Umushinga wanjye ni uw’ubworozi bw’inkoko zitanga inyama, mu gihe cy’ukwezi kumwe zitangira kuribwa. Ubu dufite inkoko 300, twahaye akazi abagera ku munani.”

“Ibi mbikesha INES yanyigishije kwihangira umurimo nkanawukora kinyamwuga, ibyari mu ikaye nibyo nabyaje umusaruro kandi nizeye ko bizangeza ku ndoto mfite zo kwiteza imbere.”

Umurerwa Tumukunde Emmeline ukora ifu y’igikoma cy’abana mu mboga zitandukanye, we yavuze ko amasomo bahabwa abaganisha ku gukemura ibibazo umuryango batuyemo ufite.

Ati “Nabonye tugifite umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi niga gukora ifuy’igikoma cyabo, ikorwa mu mboga zitandukanye kugira ngo tuvane mu magambo kurwanya imirire mibi bijye mu bikorwa cyane ko INES yadutoje kuvuga bike tugakora byinshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul avuga ko bishimishije kuba gahunda za INES zibanda ku iterambere ry’umuturage.

Yagize ati ‟Umunyarwanda wese ugaragaje ko akora ibibasha guteza imbere igihugu cyacu, tumuri inyuma yaba ku nama n’ubundi bushobozi.”

Umuyobozi mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr.Hagenimana Fabien avuga ko intego bafite ari ugufasha umunyeshuri uharangije kubyaza umusaruro ubumenyi bwe.

Yagize ati ‟Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwerekanaga ko kaminuza nyinshi zita ku iterambere ryazo ntizite kury’ibindi bihugu, niyo mpamvu twe nka INES Ruhengeri twihaye intego yo gufasha abanyeshuri bacu kuvana ibyo biga mu mpapuro bikajya mu bikorwa, bakiteza imbere mu miryango yabo, banateza imbere igihugu biturutse ku musaruro wabo.”

Iness Ruhengeri yahawe uburenganzira bwo gukora mu 2010, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 6 059. Ubu ifite abanyeshuri 3 300.

Aba bakora umushinga w'ubworozi bw'inkoko z'inyama zinatanga amagi
Herekanywe imashini ikoreshwa n'amazi ibasha guterura ibifite uburemere bwa garama 100
Umuyobozi w'ishuri ry'ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri, Padiri Hagenimana Fabien

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages