00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba INES Ruhengeri basubukuye amasomo nyuma yo gufungurirwa amashami yafunzwe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 10 July 2017 saa 08:20
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirenga amezi atatu amwe mu mashami ya INES Ruhengeri ahagaritswe by’agateganyo akongera gukomorerwa kuwa 6 Nyakanga 2017, abanyeshuli bayigaga bongeye kwakirwa ibyishimo kuri uyu wa Mbere.

Muri Werurwe 2017 Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo amasomo n’amashami atandukanye muri kaminuza n’amashuri makuru 10, arimo INES Ruhengeri, nyuma y’igenzura ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) bagasanga hari ibyangombwa nkenerwa byaburaga.

Nyuma y’igenzurwa ryakozwe Minisiteri ikemeza ko INES yujuje ibyo yasabwaga birimo gushaka abarimu bashya muri Biomedical laboratory Sciences, Civil Engineering na Food Biotechnology Option; ikanashyiraho laboratwari ebyiri zitandukanye, iya Medical Microbiology n’iya Food Microbiology, byatumye ifungurirwa amashami yose.

Umuyobozi w’ikirenga akaba n’uhagarariye INES Ruhengeri imbere y’amategeko akaba n’ Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana , yakiranye ibyishimo abanyeshuri bagarutse, anabizeza ko isuzuma Minisiteri yakoze ryagize akamaro ku bumenyi bagiye bazaha abanyeshuri.

Yagize ati “Iri suzuma ryadukuye mu bitotsi byo kwibwira ko byose bigenda neza, twizeye ko n’irizaza rizasanga twiteguye kuko twamaze kumenya igipimo cy’uburezi cyifuzwa.”

Abanyeshuli bari barahagarikiwe amasomo bishimiye ingamba iri shuli ryafashe ryo kongera ibisabwa kandi ko ari amahirwe uba bagarutse ku ishuri.

Musabyimana Janvier yagize ati “Twahoraga dufite ipfunwe ryo kuba abandi bari kwiga twe tutari kwiga, ubu turishimye kandi urabona ko ishuli ryagerageje kongera ibikoresho bikenerwa ndetse n’abarimu nta kabuza natwe tuziga neza.”

Mugenzi we witwa Uwineza Nadine yagaragaje ko mu gihe bari barahagarikiwe amaso byabateye guhangayikira gutakaza amasomo.

Yagize ati “Bakiduhagarika numvaga ibyo kwiga kwanjye bibaye imfabusa none ubu ndumva mfitiye icyizere iri shuli kuko ubona ryaravuguruye byinshi kandi nkaba nongeye kwemererwa gukora binyubatsemo icyizere gikomeye.”

Mu gihe abandi banyeshuri bari hafi gusoza umwaka w’amshuri, abari barahagarikiwe amasomo bo bagiye gukomeza kwiga kuburyo undi mwaka w’amshuri uzagera nabo barangije amasomo yabo ntihabeho gutakaza igihe.

INES Ruhengeri yari yarafungiwe by’agateganyo amashami atandatu ya Civil Engineering, Biomedical, Laboratory sciences, Plant Biotechnology, Food Biotechnology na Computer sciences. Aya yose akaba yaremerewe kongera gukora.

Abanyeshuli ba INES Ruhengeli mu byishimo byo gusubukura amasomo yari yarahagaritswe
Umuyobozi w'ikirenga akaba n'uhagarariye INES Ruhengeri imbere y'amategeko akaba n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana yakira abanyeshuri akabizeza ko bagiye kubona uburezi bufite ireme

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages