ISPG ni rimwe mu mashuri makuru 10 yafungiwe amashami by’agateganyo nyuma yo gusanga atujuje ibisabwa kugira ngo akomeze gutanga ubumenyi. Ayo mashuri yose yahawe igihe ntarengwa cy’amezi atandatu kugira ngo abe yakosoye ibyo asabwa bitaba ibyo muri Nzeri uyu mwaka agafungwa burundu.
Nyuma y’amezi hafi atatu ayo mashuri ahagaritswe, INES Ruhengeri na ISPG yagerageje gukora ibyo yasabwaga ndetse asaba ko yafungurirwa amashami yafunzwe, ariko mu mashami ane yari yarafunzwe muri INES, abiri yarakomorewe mu gihe atatu yose yo muri ISPG atafunguwe kuko hari ibyo ataruzuza nubwo hashimwa intambwe yateye mu kubyubahiriza.
Mu byo iri shuri ryo mu Karere ka Ruhango ryubahirije, harimo kongera ibikoresho byo muri Laboratwari kugira ngo abanyeshuri babashe gushyira mu bikorwa ibyo biga ku buryo HEC iyibona nk’imwe mu nziza. Gusa uku kugira laboratwari ishimwa n’ubuyobozi, bigiye gutuma abanyeshuri barimo n’abageze mu mwaka wa kane bashyirirwaho amasomo yihariye y’ibyo batize mu gihe yari itaraboneka kugira ngo iryo shami ryabo ryemererwe gufungurwa.
Amashami yafunzwe by’agateganyo muri iki kigo, ni iryigisha ubuvuzi no kubaga (medicine and surgery), ubuforomo (General Nursing) n’iry’ibijyanye na laboratwari (Medical Laboratory Technology).
HEC yatangaje ko iri shuri rigomba gukora ibishoboka byose uyu mwanzuro ukubahirizwa kandi vuba kugira ngo rifungurwe.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abaganga b’amenyo akaba umwe mu bari bagize itsinda ryakoze ubugenzuzi mu mashuri arimo na ISPG, Dr Rudakemwa Emmanuel, yagize ati “Abanyeshuri ba mbere ba ISPG bageze mu mwaka wa kane; twabonye ko ibintu byinshi byiza byakozwe mu gihe gishize bahagarikiwe kwigisha kandi porogaramu y’ubuganga bigisha ifite imyaka itandatu mu gihe abafite aho bageze bari mu wa kane. Twabonye uwo muntu waciye mu wa mbere, mu wa kabiri, mu wa gatatu akaba ageze mu wa kane ibyo byiza bitaramugezeho, dusaba iri shuri ko rishyiraho gahunda yihutirwa kugira ngo hafashwe abo bantu baciye muri iyo myaka ine. Iyo gahunda bazayishyiraho tuyemeranyeho kuko ni amwe mu mabwiriza yo kugira ngo bafungurirwe.”
Yakomeje agira ati “Mu barimu n’ibikoresho babonye abanyeshuri batungukiyemo, ni ngombwa ko abarimo bishyuye amafaranga y’ishuri bakaba bafite aho bageze, bagira icyo babonaho kuko ntabwo ushobora kuba umuganga utarize ibintu byose. Ibyo ni ibintu bizadufasha kugira ngo abatarabashije kugerwaho n’abo barimu bashya babonye n’iyo laboratwari twavuga ko ari nziza ugereranyije n’izindi bibagereho kuko nta muganga uzarangiza atabikorewe. ”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ireme muri HEC, Dr Baguma Abdallah, yashimangiye ko ibyo nibidakorwa iryo shami rizakomeza kuguma rifunzwe.
Iri shuri kandi ryasabwe guhagarika ibikorwa byo kwakira abanyeshuri mu gihe cy’imyaka ibiri bitewe n’umubare munini w’uwo bafite.
HEC ivuga ko itazajya ihora yibutsa amashuri yose yafunzwe kubahiriza ibyo yasabwe, ahubwo ngo bakwiye kubyubahiriza kuko igihe bahawe nikigera batarabikora ugufungwa by’agateganyo bizavaho agafungirwa imiryango burundu.
Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yavuze ko ibiri gukorwa byose bigamije inyungu ku mpande zitandukanye haba abanyeshuri biga muri ayo mashuri, amashuri nyirizina, igihugu n’Isi yose muri rusange aho abazayasohokamo bazajya gutanga umusanzu.



















TANGA IGITEKEREZO