00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Made in Rwanda: Umwanda wo mu bwiherero ugiye kubyazwa umusaruro

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 16 December 2016 saa 03:37
Yasuwe :

Uko isi igenda itera imbere niko abantu bayituye bagenda bavumbura udushya two kubafasha kubaho neza no gufasha aho batuye kudasigara inyuma mu majyambere.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abanyeshuri biga ikoranabuhanga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda, nabo bashakishije uburyo umwanda abantu bafata nk’udafite agaciro wabyazwa umusaruro kugira ngo amafaranga asohoka hatumizwa ifumbire hanze y’igihugu abe yakoreshwa ibindi.

Mu imurikagurisha ryo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda riri kubera i Gikondo, abanyeshuri biga u bwubatsi muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Sinhgad Technical Education Society iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, mu kagali ka Nyanza, bamuritse udushya dutandukanye harimo n’ako kubyaza umusaruro umwanda woroshye (inkari) n’umwanda ukomeye, bigakorwamo ifumbire mu gihe byitaweho neza.

Musabirema Narcisse, umwe mu banyeshuri batekereje kuri uyu munshinga wo kubaka umusarane uzatanga ibisubizo, uwari umwanda ukaba ifumbire, yagaragaje uburyo bizakorwamo n’akamaro byagira ku banyarwanda n’igihugu.

Ati” Umusarane twubaka utandukanya ahajya umwanda ukomeye ndetse n’umwanda woroshye (inkari). Impamvu umwanda ukomeye tutawukoresha nk’ifumbire, ni uko abantu baba bawuvanze n’inkari noneho hakazamo gaz, bikanuka ku buryo bitwara imyaka myinshi ngo ibyo bintu bibe byabyara ifumbire.”

Uko uwo musarane uzaba wubatse

Ni umusarane ufite ibigega (tank) bibiri, kimwe gifite itiyo ijyana inkari n’indi ifite itiyo icamo umwanda ukomeye.

Iyo umuntu yicaye agiye kwikiranura n’umubiri, bihita byikora, ahaca umwanda ukomeye akaba ariho uboneza n’ahaca umwanda woroshye ukaba ariho uca.

Umwihariko w’ubu bwiherero ni uko iyo umuntu arangije kwihagarika, asukamo ishwagara nk’iyo wafata mu biganza bibiri, ivu cyangwa se ibarizo byose bigaterwa n’icyo umuntu abashije kubona hafi muri ibyo ng’ibyo. Ibyo bigira akamaro ko gutuma umwanda utanuka kandi ugacagagurika.

Ubwo bwiherero budasanzwe, bunafite umwihariko w’uko iyo icyo kigega cyuzuye ukivanaho ugashyiraho ikindi ukakiboneza muri ya tiyo maze umwanda ukawujyana ahabugenewe.

Inkari zihinduka ifumbire nyuma y’icyumweru ziteretswe hamwe naho umwanda ukomeye ugahinduka ifumbire nyuma y’amezi atandatu warasutswe ahantu mu nzu isakaye ariko irangaye (idafunganye).

Akamaro k’uyu munshinga

Musabiremana Narcisse we n’abagenzi be ngo babanje kubaza inzego zibishinzwe basanga mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwaratumije hanze ifumbire ya miliyoni 27 z’amadorali ya Amerika, bagasanga ayo mafaranga yagakoreshejwe ikindi.

Ati” Twasanze amafaranga atangwa mu gutumiza ifumbire hanze ari menshi , dusanga inzego zose zibishyizemo imbaraga ayo mafaranga twayarengera. Ikindi uyu musarane wakemura ni ukudakomeza gucukura imisarane mu butaka tujya ikuzimu kuko byangiza ibidukikije, igihe umwanda ugenda ugahura n’amasoko tuvomaho bikaba byateza indwara zitandukanye.”

Nzitonda Kiyengo, umuyobozi akaba n’uwashinze Kaminuza ya Sinhgad Technical Education Society, yatangaje ko udushya aba banyeshuri bahanze harimo tumwe tuzatangirwa gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2017 binyuze mu ishami ry’iyi kaminuza rishinzwe gushyira mu bikorwa ibyahanzwe (Production Unit).

Ati” Ibi bintu byafasha cyane, abaturage bakwiye kumva ko nta kintu kidafite agaciro kuko niba dushaka guteza imbere gahunda ya made in Rwanda, ntabwo ibyo dufite twabita ngo maze dukomeze gutumiza hanze ibimeze nkabyo kandi bikadutwara amafaranga menshi.”

Nzitonda avuga ko iyi fumbire ikomoka ku mwanda w’abantu ifite akamaro kanini karenze ak’iyikorerwa mu nganda akenshi igera no ku bahinzi yaratinze kandi indi bayifite iwabo.

Ati” Iriya fumbire dutumiza yo hari igihe yanga ubutaka neza neza, usanga ikoreshejwe mu Majyepfo itakoreshwa mu Burasirazuba bitewe n’imiterere y’ubutaka, nyamara iyi ng’iyi yo yakoreshwa ahantu hose ndetse ntigire n’ingaruka ku butaka kuko nta bindi biba byarongewemo mu nganda.”

Ikindi Nzitonda avuga kuri aka gashya k’uyu musarane, ni uko iyi fumbire yaba ihendutse kuko nta misoro yaba yatanzweho kandi ikaba itakoze n’ingendo.

Ati” Muri burenge habaye hari ikusanyirizo ry’iyi fumbire, hari n’umuntu wize iby’ubuhinzi(agronomist) ubyitaho byahenduka kandi nibwo twakungukirwa nk’abanyarwanda tugakoresha iby’iwacu. Ikindi ntabwo yajya itugeraho itinze kuko twaba tuyifite iwacu.”

Ikindi ni uko uretse kuba inkari nazo z’ikora nk’ifumbire burya ngo kuzinyanyagiza ku bihingwa nyuma y’icyumweru zibitswe ngo byica udukoko twibasira imyaka maze ibihingwa bigakura neza.

Uretse agashya k’uyu musarane uzatuma umwanda w’abantu uhinduka ifumbire ikomeye, abanyeshuri biri shuri ngo bafite n’utundi dushya tugamije gushakira abaturage ibisubizo.

Muri Mutarama 2017, iri shuri rizatangiza kubaka iyi misarane mu mashuri, insengero, amasoko n’ahandi hahurira bantu benshi.

Kaminuza ya Sinhgad Technical Education Society yatangiye mu Kuboza 2013, abanyeshuri ba mbere batangiranye nayo bazahabwa impamyabumenyi zabo umwaka utaha wa 2017 basoje imyaka ine ya kaminuza.

Ishwagara, ibarizo cyangwa ivu, ni byo umuntu yifashisha amaze kwihagarika kugira ngo uwo mwanda utanuka
Abanyeshuri ba Sinhgad, baramurika umushinga wabo muri expo ya Made in Rwanda
Aba banyeshuri bemeza ko ubu buryo buzaba buhendutse kuri buri wese kandi butanga umusaruro
Hejuru ni gutya umusarane wahanzwe n'aba banyeshuri uzaba wubatswe
Aba banyeshuri kandi bakora amategura n'amapave ya plastic
Nzitonda Kiyengo, uyobora iryo shuri avuga ko tumwe mu dushya twahanzwe n'abanyeshuri be tuzashyirwa mu bikorwa kuva muri Mutarama 2017

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .