Byagarutsweho ku wa 4 Mata 2018, ubwo Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga yizihizaga umunsi ngarukamwaka wo kugaragaza udushya (Annual career day and skills exhibition), waranzwe no kugaragaza ibyahanzwe n’abanyeshuri byiganjemo ibikorwa by’ikoranabuhanga mu buhinzi, ingufu n’ibindi.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Muligande, yagize ati “Turi hano ngo duhamye ibyo abanyeshuri bacu ba Kaminuza bashoboye gukora mu guhanga udushya nubwo bakorera ahantu bahura na byinshi bibagora. Benshi si abana b’abaherwe ku buryo babasha kubagurira ibikoresho by’ikoranabyuhanga bakoresheje kugira ngo bagere kuri utu dushya. Akenshi usanga baterateranya udufaranga duke babona nk’igice cy’abafasha kubaho ariko bakayakoresha bahanga udushya bafite mu mutwe.”
Dr. Muligande yakomeje abasobanurira ko abenshi mu bahanze udushya bitabasaba kwirirwa mu ishuri, ahubwo ko igihe cyabo bakimara aho baterateranyiriza ibikoresho, basangira ubusabusa ariko bakagera ku kintu gikomeye, anabasaba kudacibwa intege n’ababatanze guhanga kandi ko Kaminuza n’abandi bafatanyabikorwa bazakomeza kubafasha mu bushobozi bafite.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Steve Mutabazi, yasabye abanyeshuri kugira umuco wo guhanga udushya kandi ko batabigeraho mu gihe badasoma ibitabo
Itsinda ry’abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatatu, ryavumbuye agakoresho gashobora kugenzura abarimu n’abanyeshuri basibye n’abakererewe, batangaje ko bifuza kuzashinga ikigo gikomeye kikubaka izina mu Rwanda no hanze.
Ni agakoresho kitwa ‘Attendance system’ umwarimu n’abanyeshuri bazajya binjira bagakozamo urutoki, kakegeranya amakuru agaragagaza uko bitabiriye igihe runaka.
Asobanura umumaro wako, Muhawenayo Gideon, umwe mu bagize iryo tsinda ry’abanyeshuri barindwi bagakoze, yagize ati “Nko mu ishuri umuntu ashobora kuba arimo, umunyeshuri akandika udahari mu kwegeranya ayo makuru bikagaragara nk’aho yari ahari kandi atari ahari.”
“Ubundi ni akazi gakomeye ko kwiyandika ku mpapuro, bigatwara igihe kirekire kandi ntibibe byizewe. Twahise dutekereza tuti kuki tutakora agakoresho kabikora. Twanatekereje ku muntu ufite ikigo, si ngomba ko ahorayo buri gihe ariko afite agakoresho nk’aka akaba ashobora kumenya uko abakozi bitabira.”
Yasobanuye ko gatandukanye n’udusanzwe tumenyerewe dukoreshwa mu bigo tugaragaza igihe abakozi bagereye cyangwa baviriye ku kazi, kuko akabo kadakenera gucomekwaho imigozi ijyana amakuru ako kanya, ahubwo gashirwamo Memory Card kakabika ayo makuru, kandi kakayatanga atondetse neza.



















TANGA IGITEKEREZO