Uyu muhigo bawuhize ku wa Kane tariki 12 Ukwakira nyuma y’ikiganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza kiri i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Umwe mu banyeshuri bitabiriye icyo kiganiro bageraga kuri 800, Nkurunziza John yagaragaje ko yishimiye ikiganiro bahawe avuga ko we nk’urubyiruko yiteguye gukorana na Polisi mu kurinda ubusugire bw’igihugu atanga umusanzu mu kurwanya icyahungabanya umutekano atangira amakuru ku gihe atuma gikumirwa.
Yagize ati" Muri iki gihe urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka nk’iyi yacu rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, nkatwe twabashije kwiga tuzabegera tubasobanurire ingaruka zo kubyishoramo, abataye amashuri tubashishikarize kuyasubiramo, abandi tubereke uburyo bakwihuza bakagira imirimo bakora ibyara inyungu."
Undi witwa Asiimwe John wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Icungamutungo n’Amabanki yasabye urubyiruko bagenzi be kuzirikana ko umutekano ari ishingiro ry’ibyo igihugu kimaze kugeraho, kandi ko kibikesha ukwitanga kwa bakuru babo bitanze bakakibohoza ubwo bari mu kigero cyabo; bityo ko bakwiye kurangwa no gukunda igihugu baharanira iterambere n’umutekano byacyo birambye.
Yagize ati"Dukwiriye kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho. Tugomba guhora dutekereza ku cyarushaho guteza imbere u Rwanda n’abarutuye ariko ibyo ntitwabigeraho igihe twishora mu biyobyabwenge. Turasabwa kubyirinda, ahubwo tugatungira agatoki Polisi abakora ibyaha byose."
Asiimwe yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwegera urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye binyuze mu mahuriro y’abanyeshuri bo muri Kaminuza aho bamanuka bakajya kubasobanurira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, bakanabakangurira kubyirinda.
Mu kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri, ACP Gatare yababwiye mu ncamake uko Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira ibyaha hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo.
Yababwiye ko ubwo bufatanye bushingiye ahanini ku gutangira no guhanahana amakuru ku gihe; bityo abasaba kujya bamenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano.
Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, ACP Gatare yagize ati "Polisi ntiyabera hose icyarimwe. Ibyo biha buri wese umukoro wo kuba ijisho ry’umutekano aho ari hose."



















TANGA IGITEKEREZO