Kuri uyu wa 25 Werurwe 2015, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 21 ba Kaminuza ya Stanford mu ishuri ry’ubushabitsi (Business) n’abarimu babo 2, abaganiriza ku miyoborere, nabo bashira amatsiko kuri bimwe bibazaga ku Rwanda nk’igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr David Bradford uyoboye iryo tsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Stanford, yatangaje ko Perezida Kagame yabaganirije ku miyoborere ye, n’uburyo afata ibyemezo, bikazabera icyitegererezo abanyeshuri ayoboye nk’abayobozi b’ejo hazaza.
Dr. Bradford yashimangiye ko bifuza ko u Rwanda rukomeza inzira rurimo y’iterambere mu nzego zitandukanye, kuko rufite ahazaza heza.
Yagize ati “Turifuza ko u Rwanda rukomeza inzira rurimo mu bushabitsi (business), uburezi, gukura abaturage mu bukene, buri muturage yegerezwa serivisi z’imari n’ibindi,kuko bizatuma rugera ku ntego yarwo yo kwigira ntawe rusabirije.”
Intego y’uru rugendoshuri barimo mu Rwanda ndetse na Kenya ni ukwigira ku buryo ibihugu byombi bihanga udushya mu bushabitsi (Business), ndetse n’imiyoborere, ariko by’umwihariko bakaba bagamije kureba uko igihugu cy’u Rwanda gitera imbere nyuma y’inzitizi zitandukanye cyahuye na zo n’uburyo cyazigobotoye.
Ikindi ni ukumenya byinshi ku miyoborere y’umukuru w’igihugu, aho yavanye igihugu, aho akigejeje n’aho acyerekeza, hibandwa mu gukora ubushabitsi.
Uyu muyobozi yavuze ko yababajwe cyane n’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko agashimishwa no kubona aho igihugu kigeze cyiyubaka, cyunga abaturage bacyo, n’uburyo cyateye imbere, kandi abagituye bose bashishikajwe no kucyubaka.
Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Rwakabamba, yavuze ko aba banyeshuri bishimiye kubona aho iterambere ry’u Rwanda rigeze, kandi bakazaba abambasaderi barwo beza.
Yagize ati “Bishimiye aho tugeze mu iterambere, abenshi muri bo bazaba abashoramari, barashaka kumenya aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n’aho rwerekeza. Bizabafasha mu masomo, yabo kandi bazaba abambasaderi beza. Hari byinshi bazibonera bizatuma bashishikariza abashoramari benshi kuza mu Rwanda.”
Mu 2013, Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri baturutse muri iyi Kaminuza, na we ayisura muei Mata 2014, aho yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Stanford basaga 400, ku cyerekezo cy’u Rwanda na Afurika.
Aba banyeshuri bakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’abandi bo muri Kaminuza ya St Andrews, yakiriye kuwa 24 Werurwe 2015, nab o akabaganiriza byinshi ku miyoborerwe y’abanyarwanda, akabagaragariza ibanga iki gihugu cyifashisha ngo gitere imbere.



















TANGA IGITEKEREZO