Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2015 ni bwo aba banyeshuri bagera kuri 70 biga muri Kaminuza ya Kigali basuraga ishuri rya India – Africa ryigisha ubumenyingiro, n’ikigo cy’ikiranabuhanga cya K-Lab.
Bimwe mu byo abanyeshurio beretswe ni nk’uburyo imisumari ikorwamo, gukora imigati, gukora impapuro z’isuku (papiers mouchoir), Porogaramu za Mudasobwa (applications) n’ibindi, abakozi b’inzobere bakabasobanurira uburyo bikorwa.
Nyuma yo kwerekwa ubumenyi butandukanye, aba banyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bagaragaje ko bafite icyizere gikomeye cyo guhangana ku isoko ry’umurimo mu igihe bazaba barangirije amasomo yabo.
Uwamahoro Jacky we avuga ko kuva aho yiboneye uburyo bumwe mu bumenyi bahawe mu magambo bushyirwa mu bikorwa, agiye gukomeza kwiga ari na ko yihangira imirimo.
Ati “Ubu nimva aha ndahita ntangira kwihangira imirimo kuko nasanze nta kintu na kimwe kirimo kigoye uretse kugira ubushake no kugira igishoro gusa, ikindi byamfashije ni uko nahise nikuramo ikintu cyo kutazakorera umuntu igihe nzaba ndangije amashuri yanjye bitewe n’uko nasanze nta kizambuza kwikorera”.
Bizimungu Gylain wiga mu Mwaka wa mbere mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho yemeza ko nyuma yo gusura ibi bigo bibiri ntawe ashobora kuzategera amaboko amusaba akazi.
Yagize ati “Ikintu cya Mbere nakundiye uru rugendoshuri, n’uko ibyo twigaga mu magambo byose twumva ko bigoye twabonye uko bikorwa kandi dusanga byoroshye, ikindi ni uko ubu jye nta muntu nshobora kuzategera amaboko musaba akazi, ahubwo nzemera ngorwe no gushakisha igishoro nikorere”.
Dr Munyakazi Isaac umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri Kaminuza ya Kigali avuga ko impamvu ya yatumye basura ibi bigo, ari uko iyi Kaminuza yaje ifite intego yo gutanga uburezi bufite ireme mu gihugu.
Ati “Icya mbere ni uko intego y’ishuri ryacu ari iyo gutanga uburezi bufite ireme rituma abana bose bahize bakaharangiriza bajya ku isoko ry’umurimo bakihangira akazi aho kujya gushakishiriza aho batizeye ko bazakabona”.
Yakomeje avuga ko izi ntego zitagerwaho mu gihe batabashije kwereka aba banyeshuri amahirwe yose ari hanze ku isoko, kugira ngo bahuze ubumenyi biga n’amahirwe ari hanze, mu rwego rwo kubafasha kuba ba rwiyemezamirimo bajyanye n’ubumenyi bahabwa n’iyi Kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO