00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba mbere basoreje amasomo muri Trinity International Academy mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 July 2023 saa 08:39
Yasuwe :

Abanyeshuri 10 basoje amasomo y’amashuri yisumbuye mu Kigo Mpuzamahanga, Trinity International Academy, baba aba mbere bayarangirije mu Rwanda.

Ni mu birori byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, byitabirwa n’abo banyeshuri, abayobozi b’ikigo, ababyeyi n’inshuti z’abasoje amasomo n’abafatanyabikorwa ba Trinity International Academy.

Aba banyeshuru bize muri muri Porogaramu yihariye ya Accelerating Christian Education (ACE Program) yatangirijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikoreshwa mu bihugu bigera ku 140 ku isi, ikaba ishingiye ku myizere ya gikirisitu n’ubumenyi buhanitse.

Ihesha umunyeshuri wayigiyemo kuba yakwiga muri kaminuza iyo ari yo yose ku Isi, atarinze asubiramo amasomo amwe n’amwe.

Ikoreshwa mu buryo umunyeshuri ari we wiyigisha akagira abamukurikirana ndetse n’ibyangombwa byose nkenerwa, akabasha kwiga amasomo yose yaba aya siyansi n’ikoranabuhanga.

Iyi porogaramu ifite umwihariko w’uko umunyeshuri ufata vuba atari ngombwa ko arindira abandi kugira ngo bazakorere rimwe ibizamini ku buryo uw’inkwakuzi ashobora kurangiza amasomo y’imyaka ibiri akabikora mu mwaka umwe, ibimuhesha amahirwe yo kurangiza amashuri ye akiri muto dore ko n’abasoje ayisumbuye none harimo n’abafite imyaka 15.

Ubundi buri gihembwe kigenewe ko abana biga amasomo 24 mu rurimi ry’Icyongereza bita Paces, ariko bitewe n’ubushobozi bw’umwana akaba anashobora kuyiga mu kwezi kumwe n’igice agahita akomeza amasomo igihembwe gikurikira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo muri Trinity International Academy, Eric Kambale, yashimiye ababyeyi bajyanye abana babo muri iki kigo, ashishikariza n’abatarabikora kubazana, abibutsa ko uburezi bushingiye ku iyobokamana ari isoko y’ubuzima butazima.

Ati ‘‘Hatariho inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, uburezi bwaba ari ukwiga igitabo gusa kuruta gutegura ubuzima. Binyuze mu nyigisho za gikirisitu, turi guhundura ubuzima mu buryo bw’iteka ryose’’.

Abanyeshuri basoreje amasomo muri Trinity International Academy, bahawe impamyabumenyi zo mu Bwongereza zizwi nka International Certificate of Christian Education - ICCE /UK.

Umwe mu banyeshuri basoje amasomo wavuze mu izina rya bagenzi be, Ntawe Nicole, yasezeranyije ababyeyi n’ubuyobozi bw’iki kigo ko ubumenyi buhanitse bunashingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu bacyungukiyemo, bazabukoresha mu guhindura Isi nziza.

Ati ‘‘Ubu dufite ubumenyi twungutse mu myaka ishize buzaturemera ejo h’agaciro gakomeye. Dufatanyije dushobora kuzana itandukaniro atari mu buzima bwacu gusa, ahubwo no mu buzima bw’abandi’’.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Past Joel M. Sengoga, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo, ku bwo kudatenguha ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’iki kigo bwari bubafitiye icyizere guhera mu itangira ry’amasomo yabo.

Ati ‘"Mwarakoze ku muhate mwagize mu rugendo rwanyu rw’amasomo muri iyi myaka mike ishize. Nongeye kubashimira ko mutadutengushye ngo muteshe agaciro icyizere twari tubafitiye, twarabizeye none bibyaye umusaruro muduteye ishema"’.

Trinity International Academy ni ishuri rimaze imyaka icyenda ritangijwe mu Rwanda, rikaba rifite porogaramu z’abanyeshuri guhera ku bana bato bo mu kiburamwaka, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Abasoje amasomo bari babukereye
Ababyeyi bari baherekeje abana babo ku munsi wabo udasanzwe
Bagize umwanya wo guhabwa impanuro zizabafasha mu buzima buri imbere
Abana bato biga muri iki kigo nabo bagize imyiyereko mu gushimisha abitabiriye ibi birori
Abanyeshuri biga muri iki kigo baririmbye mu rwego rwo gushima Imana ku bwa bakuru babo basoje amasomo
Abafatanyabikorwa b'iri shuri bitabiriye ibi birori
Abayobozi batandukanye bagize umwanya wo gushimira abasoje amasomo babasaba gukomera ku ndagagaciro batojwe
Imiryango y'abasoje amasomo nayo yari mu byishimo
Habayeho umwanya wo gukata umutsima mu kwishimira intsinzi yabo
Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo
Ababyeyi bari baherekeje abana babo ku munsi wabo udasanzwe
Umuyobozi w'Iki kigo, Victoria Kantethe yasoresheje isengesho nk'imwe mu ndagagaciro ya buri wese wiga cyangwa ukora muri Trinity International Academy
Grace Bukeyeneza ni umwe mu basoje amasomo banashimiwe umuhate wabo
Itorero ry'ishuri ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Ntawe Nicole yasezeranyije ababyeyi n’ubuyobozi bw’iki kigo ko ubumenyi buhanitse bunashingiye ku ndangagaciro za gikirisitu bacyungukiyemo, bazabukoresha mu guhindura Isi nziza
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Past. Joel M. Sengoga, yigishije Ijambo ry'Imana abitabiriye ibi birori
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity International Academy, Past. Joel M. Sengoga, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo, ku bwo kudatenguha ababyeyi babo ndetse n’ubuyobozi bw’iki kigo
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Trinity International Academy, Eric Kambale, yavuze ko kubaka uburezi bufite ireme bukanashingira ku bukirisitu ari ukubaka ubuzima buhoraho
Wari umunezero mwinshi ku basoje amasomo no ku babaherekeje
Abasoje amasomo bashimiye byimazeyo Eric Kambale wababaye hafi mu myigire yabo, bamugenera impano
Wari umunezero udasanzwe ku basoje amasomo ndetse no ku miryango yabo
Byari ibyishimo ku basoje amasomo bwa mbere mu Ishuri rya Trinity International Academy mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages