00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba UTB bakoze amarushanwa yo guteka

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 23 May 2025 saa 11:19
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB), bakoze amarushanwa yo guteka agamije kubafasha kongera ubumenyi mu guteka indyo nyarwanda n’izo muri Turikiya.

Ni amarushanwa yakozwe ku wa 22 Gicurasi 2025, agizwe n’ibice bibiri. Icya mbere cyarimo kugaragaza amafunguro yo muri Turikiya nk’umufatanyabikorwa w’iyi kaminuza, n’amafunguro nyarwanda yateguwe n’abatetsi bafatanyije na bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n’amahoteli muri iyi kaminuza.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel, yashimiye kaminuza ya UTB ku mubano utajegajega ifitanye Turikiya ashimangira ko uzanakomeza.

Ati “Twishimiye umubano mwiza Ambasade ya Turikiya ifitanye na UTB kandi ndabizeza ko utazigera uhungabana, kuko uretse iyi gahunda ya ‘Turkish Cuisine week’ hari n’ibindi byinshi duteganya gukora.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, Ntahemuka John, yashimiye Ambasade ya Turikiya mu Rwanda kubera umubano mwiza bafitanye, avuga ko iki gikorwa uretse kuba ari amarushanwa afasha kaminuza, kinagaragaza umuco w’ibihugu byombi.

Ati “Turashimira Ambasade ya Turikiya kuba barahisemo kaminuza yacu kugira ngo hajye habera ibikorwa byabo bitandukanye, ntabwo bifasha abanyeshuri gusa ahubwo uyu ni n’umwanya mwiza wo kumenyekanisha kaminuza yacu ibyo ikora, inagaragaza ko ibyo ikora bitagarukira mu Rwanda ahubwo yagura bikanagera mu mahanga.”

Ntahemuka yavuze ko mu gutanga amanota hagendewe ku bintu bibiri harimo kumva uko amafunguro ameze (ni ukuvuga kurya bakumva uburyohe bwayo) ndetse no kureba uburyo biteguye ku isahani.

Umwe mu banyeshuri wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abarushanyijwe mu guteka amafunguro yo muri Turikiya, Ndashimye Joel, yashimiye kaminuza ya UTB yateguye iki gikorwa, agaragaza ko mbere yumvaga ari ibintu bigoye ariko kubera kubikunda yabikoze neza agatsindira itike yo kujya mu gihugu cya Turikiya.

Ati “Byari ibintu numvaga bizaba bigoye ariko kubera kubikunda no gukora cyane nkakurikirana ibyo nigishijwe, nahawe igihembo cyo kujya gusura muri Turikiya nkareba n’ibikoni byaho,…nkunda guteka ni na byo nize ariko iki gihembo nkikesha kaminuza ya UTB yadushyiriyeho aya mahirwe kandi iharanira kuduha ibyiza.”

Karangwa Teta, watsinze mu cyiciro cy’abateguye amafunguro nyarwanda, na we yagaragaje ko uretse ibihembo bahawe, hari byinshi yungukiye mu marushanwa bizamufasha mu buzima busanzwe.

Ati “Byanshimishije kuba nabaye uwa mbere, gusa ntabwo navuga ngo nzi guteka iki kintu neza kuko uhora ugira icyo wongeraho, aha tuba twungukiyemo ubundi bumenyi butandukanye tuzajya twifashisha no hanze.”

Kaminuza ya UTB isanzwe ifitanye imikoranire na Ambasade ya Turikiya mu Rwanda harimo guha iyi kaminuza ibitabo, ndetse no kohereza abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza kujya kwimenyereza umwuga muri icyo gihugu.

Abatetsi babizobereye bafatanyije na bamwe mu banyeshuri
Hateguwe amafunguro yo mu Rwanda na Turikiya
Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza ya UTB aganira na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Aslan Alper Yüksel
Umuyobozi Mukuru wa UTB Ntahemuka John na Amabasaderi Aslan Alper Yüksel bategereje kureba igipimo cy'abanyeshuri babo
Umuco Nyarwanda wigaragazaga mu byo bateguye
Karangwa Teta hahize abo mu cyiciro cy’abateguye amafunguro nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages