Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Karere ka Gisagara, Ngoma n’aka Rulindo, bwerekanye ko abanyeshuri 637 mu 2016 bataye amashuri bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko NCPD yabushyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Kamena 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko nubwo ubu bushakashatsi butakozwe mu gihugu hose, imibare yerekana ko hari ikibazo gikomeye mu myigire y’abafite ubumuga.
Yongeye ati “Twarebye impamvu zibatera kuvamo, twaganiriye na bo, bamwe bahita basubirayo. Hari abo twasanzwe biterwa n’imyubakire y’amashuri, hari abo twasanze biterwa n’ubushobozi bw’ababyeyi, hari n’abo twasanze kuva iwabo kugera aho ishuri riri ari ikibazo cyane nko mu misozi, usanga ishuri riri ku gasozi umwana ava mu kabande.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yavuze ko ibyagagaragajwe n’ubu bushakashatsi ku kureba uko ikibazo gihagaze, byatumye bagira impungenge ku buryo mu 2018 hazakorwa ubwagutse mu gihugu hose hakamenyekana impamvu rusange ituma bata ishuri, bagakorerwa ubuvugizi.



















TANGA IGITEKEREZO