00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bahanzwe amaso mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 March 2017 saa 08:22
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yasobanuriye abiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi, UTB uruhare rwabo mu gutuma agenda neza.

Ni mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles kuri uyu wa 22 Werurwe 2016, Kicukiro muri kaminuza ya UTB.

Munyaneza yavuze ko nk’urubyiruko by’umwihariko rwiga muri kaminuza, rufite uruhare runini mu migendekere myiza y’amatora ndetse n’inyungu mu bijyanye n’uko ejo habo hazaba hameze.

Ati “Icyo tubasaba ni ukumva ko iki gihugu ari icyabo, bagifitemo imyaka myinshi yo kubaho; bafite inyungu yo kwitabira ibikorwa nk’ibi by’amatora, bumva ko barimo bubaka igihugu cyabo n’abazabakomokaho.”

Yakomeje abasaba kwiyandikisha ku malisiti y’itora, ndetse no ku munsi w’itora bakazatora babishyizeho umutima aho kubikora byo kurangiza umuhango gusa.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTB, Callixte Kabera, yasabye aba banyeshuri kuba urumuri rw’abandi, ntibiyandikishe ku malisiti y’itora gusa ngo bategereze igihe cyo gutora, ahubwo bakwiye no kubishishikariza abaturage bandi basigaye.

Yakomeje avuga ko nabo baba bakeneye ibiganiro nk’ibi kugira ngo babashe gusobanukirwa na gahunda za leta zitandukanye, ku buryo ubabajije wese bamusubiza ibyo bumva.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki kiganiro, bagaragaje ko bakishimiye ndetse banatangaza ko biteguye gutora neza, bagahitamo umuntu uzakomeza guteza imbere u Rwanda.

Uwitwa Tuyiragize Eric we yasabye Umunyabanga Nshingwabikorwa ya NEC, kubafasha kubona inyandiko n’ibitabo byatuma barushaho gusobanukirwa ibirebana n’amatora mu Rwanda.

Aba banyeshuri kandi basabye ko uyu mwaka, ibikoresho byagezwa ahazabera amatora hakiri kare, kugira ngo bizarinde abantu gutegereza nk’uko hari hamwe byagiye biba mu myaka yashize.

Aha Munyaneza yabamaze impungenge, avuga ko kuri iyi nshuro ibikenewe byose bizabonekera igihe, kandi ko ibitaragenze neza mu matora yatambutse byakosowe.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki ya 3 Kanama 2017, ku banyarwanda baba mu mahanga no ku ya 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.

Kabera Callixte uyobora UTB
Prof Gustave Tombola, Umuyobozi mukuru wungirije wa UTB

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages