00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bahawe umwihariko mu bukangurambaga bwo guhashya ihohoterwa rikorerwa mu kazi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 July 2023 saa 09:42
Yasuwe :

Abakoresha mu bigo bya Leta n’ibyigenga basabwe gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu kazi mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwuzuye bw’umukozi, abanyeshuri bahabwa umwihariko nk’abategurirwa kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Ibi byagarutseho mu bukangurambaga bw’amezi atandatu bwatangijwe n’Umuryango wita ku guhangana no gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, Hear Us Initiative Organization.

Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe umurimo (ILO) yo mu 2022 yagaragaje ko umukozi umwe muri batanu ahura n’ihohoterwa no guhozwa ku nkeke bikorewe mu kazi.

Umuyobozi w’Umuryango Hear Us Initiative Organization, Rukinga Irene, yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa mu kazi riri mu byiciro bitandukanye aho hari ibikorwa haba mu buryo bukora ku mubiri, mu bitekerezo cyangwa ku gitsina.

Yavuze ko abakoresha bakwiye kugira uruhare mu guharanira ko ihohoterwa rikorerwa mu kazi ry’ubwoko butandukanye ricika burundu.

Ati “Abafite indangagaciro nzima tugumye twungurane ibitekerezo, tubiganireho, tubiganirize n’abakozi bacu umunsi ku wundi tubibutse ko nta muntu ukwiye kubakoraho no kubafatirana.”

Yakomeje agaragaza ko kugira igihugu ngo kibeho neza bijyana n’urukundo rw’abagituye kandi ntihabaho gutera imbere hatabayeho kurindana.

Ati “Uwangiza umuntu w’umukobwa, umugore cyangwa abagabo aba yangiza igihugu, birumvikana ko ugendera muri uwo mujyo aba asenya igihugu.”

Hari ibintu bikorerwa abakozi mu kazi bigize ihohoterwa bikwiye guhagurukirwa n’abashinzwe uburenganzira n’imibereho myiza by’abakozi mu bigo n’abakoresha hagamijwe kugera ku musaruro ukenewe birimo gukorakora ku mukozi, kumubwira amagambo mabi akomeretsa n’ibindi.

Umunyarwanda usanzwe ari umusirikare muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bijou Umuhoza Zerwick, yavuze ko guhagarika ihohoterwa rikorerwa mu kazi ari uko abarikorerwa batinyuka kuvuga no guhakana.

Ati “Icya mbere cyakorwa ni ukwiga kuvuga oya, iyo ubwiye oya uwo nguwo washakaga gukorera ihohoterwa bituma yitekerezaho. Ikindi ni ukutabiceceka, niba umuntu ashatse kumfata ku ngufu nkabiceceka simba nihemukiye gusa ahubwo hari n’abandi bari inyuma mba mpemukiye. Nitubivuga bizafasha mu kubihagarika kuko hari imbaraga tuzahagarika.”

Abanyeshuri bahawe umwihariko

Ubukangurambaga bwa ‘Don’t Touch Campaign’ bugaragazwa nk’imbarutso yo gushaka ko himakazwa ubudahangarwa n’uburenganzira bw’umugore/umugabo, mu kazi, ku buryo abakorerwa ihohoterwa batinyuka bakavuga.

Ni ubukangurambaga buri guha umwihariko abakiri ku ntebe y’ishuri nk’abafite intumbero yo kuzajya ku isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere.

Rukinga yavuze ko bahisemo kwegera abakiri ku ntebe y’ishuri kuko ari bo bakandida mu kazi mu bihe biri imbere, bityo ko kubatoza kare bigamije kubahumura amaso no gukumira ibijyanye n’ihohoterwa.

Ati “Abanyeshuri ni bo bakandida ku isoko ry’umurimo birakwiriye ko bamenya aho bagiye kugana no kubategura mu mutwe. Ni ukubibutsa icyo bazahura nacyo n’uko bazitwara bageze mu kazi. Icyo turi gukora ni ukurinda mbere y’uko hari ikiba kandi ibyo ntibishoboka udahereye kuri aba bakiri bato.”

Abanyeshuri biga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux baganirijwe bagaragaje ko inama nk’izi zikenewe cyane ku rubyiruko kuko bishobora gufasha mu kurwubakira ahazaza nk’uko Hirwa Kayitaba Gloria yabigarutseho.

Ati “Bigaragara y’uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga rikorerwa urubyiruko birakwiye ko tuvuga oya kandi tugashyigikirana.’’

“Ubu bukangurambaga burakenewe kuko usanga hari ibintu tuba tutazi ko ari ihohoterwa, binyuze muri bwo bituma wiga kwihesha agaciro no guhesha agaciro umubiri wawe no kumenya uko wakitwara mu gihe ugeze aho ugiye guhohoterwa.”

Munezero Aline yagize ati “Muri ubu bukangurambaga numvaga ko ihohoterwa ari kwa kundi umuntu yagukoresha imibonano mpuzabitsina ariko nasanze n’uburyo umuntu ashobora kugukoraho utabishaka ari ihohoterwa.”

Mugenzi we Gihozo Mucheke Prudence yagaragaje ko umukobwa akwiye kwihagararaho mu gihe akorewe ikintu kimubangamiye ndetse agira inama bagenzi be yo kwimenya no kugendera ku ntego bihaye.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bw’amezi atandatu buzagera ku barimo abakozi, abakoresha, abanyeshuri n’abandi binyuze mu biganiro bazahabwa.

Umuyobozi w’Umuryango Hear Us Initiative Organization, Rukinga Irene, yagaragaje ko abanyeshuri bakwiye gutegurwa hakiri kare mu kubategurira kumenya kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu kazi
Umuyobozi w'Ishuri Lycée Notre Dame de Citeaux, Soeur Masengesho Antoinette, yasabye abanyeshuri gukomeza kwitwararika
Umunyarwanda usanzwe ari umusirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bijou Umuhoza Zerwick, yasabye ko habaho gutinyuka bakavuga igihe bahuye n'ihohoterwa
Abanyeshuri basabwe kuzarangwa n'ubushishozi mu gihe bageze mu kazi
Abagize amatsiko bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Aba banyeshuri bagaragaje ko ubu bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu kazi bukwiye kugera kuri bose
Abanyeshuri bahawe umwihariko mu bukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa

Amafoto: Nkusi Christian


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages