00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bakwiye gufashwa guhitamo amashami baziga

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 2 May 2013 saa 09:55
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bo mu kigo cya St Andre i Nyamirambo, bahawe impanuro na CEN (Center for Education Network) ku kwihitiramo neza amashami baziga mu mwaka wa kane bagiye kwimukiramo. Ni nyuma y’uko mu bigo by’amashuri byo mu Rwanda, abana bahurira ku ngeso yo gupfa guhitamo ishami uko babonye, nyuma bikabagaruka.
Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Andereya, kiri i Nyamirambo, abanyeshuri bakigamo mu mwaka wa gatatu bahurijwe hamwe na CEN (…)

Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bo mu kigo cya St Andre i Nyamirambo, bahawe impanuro na CEN (Center for Education Network) ku kwihitiramo neza amashami baziga mu mwaka wa kane bagiye kwimukiramo. Ni nyuma y’uko mu bigo by’amashuri byo mu Rwanda, abana bahurira ku ngeso yo gupfa guhitamo ishami uko babonye, nyuma bikabagaruka.

Mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Andereya, kiri i Nyamirambo, abanyeshuri bakigamo mu mwaka wa gatatu bahurijwe hamwe na CEN basabwa gucika ku ngeso yo gupfa guhitamo amashami bazakomerezamo mu mwaka wa kane.

Ikigo CEN kiri mu kwezi ko gufasha abana bo mu bigo bitandukanye guhitamo neza, kivuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abasoza amashuri bakabura akazi bitewe n’uko bamwe bagiye biga ibintu badakunda, bigaturuka ku buhubutsi mu kwihitiramo, abandi bagahabwa nka bourse mu ishami batashakaga kwigamo, n’ibindi bituma barangiza ugasanga ntibabonye n’imirimo kubera ko bize ibyo batifuzaga.

Gakwandi Claude uyobora CEN, avuga ku bufasha batanga ati “Turimo kubigisha kwihitiramo neza bitewe n’icyo umwana yiyumvamo ko yifuza kuzaba cyo. Niba warize Ibinyabuzima, Imibare, Ubutabire n’ibindi mu mashuri yisumbuye, muri Kaminuza uziga ibi. Ntabwo ari ukugendera kuri bya bindi ngo nzaba dogiteri, umuganga, umwubatsi (……) kuko n’umubyeyi wanjye yabaye we. Oya, ni ukugeza umwana ku cyo agomba kwiga.”

Nsabimana Gaston Wungirije Ushinzwe Amasomo muri St Andre, avuga ko mu Rwanda iki kibazo cy’abana bapfa guhitamo icyo baziga cyeze. Ati “Akenshi abana barahuzagurika, ajya mu wa kane atazi icyo akurikiye, yagerayo ugasanga abenshi bagaruka guhinduza amashami.”

Patrick w’imyaka 16, avuga ko ibyo yigishijwe bizamufasha kugera ku mugambi we wo kuzakora indege nk’umwana w’umunyarwanda dore ko yaboneyeho agaragariza mu ruhame aho ageze yegeranya ibizamugeza ku mugambi we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages