Abanyeshuri bagera 13354 nibo bemerewe muri 23564 bari basabye. Mu banyeshuri bose bemerewe, 34% bangana 4,536 ni abakobwa.
Ibi bigaragaza ubwiyongere bwa 4% ku mubare w’abakobwa bari bemerewe umwaka ushize, aho icyo gihe bari 30.3% bangana na 3571.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof. Nelson Ijumba, yabwiye The New Times ko Kaminuza yiteza abanyeshuri benshi uyu mwaka ugereranyije n’ushize aho mu 11788 bari basabye kuyigamo, icya kabiri aribo biyandikishije abandi ntibabikore kubera kubura amafaranga y’ishuri.
Yagize ati “Twiteze umubare munini w’abanyeshuri kubera ko bazaba babonye inguzanyo bigendeye ku byiciro byabo by’ubudehe.”
Yakomeje avuga ko abanyeshuri bose bifuza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bujuje ibisabwa byose, bazishyura amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 600 by’u Rwanda mu mashami yayo uko ari atandatu mu gihugu.
Prof. Ijumba yatangaje ko hari abanyeshuri batagaragara kuri uru rutonde kubera ko bahuye n’ibibazo bitandukanye bari kuzuza ibisabwa.
Barimo abagera ku 2083 batanze amakuru atuzuye, bahawe igihe kigera ku cyumweru cyo gukosora ubusabe bwabo.
Abandi bagera ku 2519 bari barahisemo nabi mu gihe basabaga, bo ikibazo cyabo kirimo kwigwaho.
Ibikorwa byo gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda binyuze kuri internet byatangiye tariki ya 6 Werurwe birangira kuya 4 Gicurasi 2015.
Abanyeshuri bose bemerewe bazahabwa amabaruwa bazifashisha basaba inguzanyo, nyuma kwiyandikisha bitangire tariki ya 3 Kanama kugera kuya 4 Nzeli 2015.
Icyumweru cyo kohereza abanyeshuri aho baziga, kizatangira tariki ya 1 Nzeli mu gihe amasomo azatangira kuya 7 uko kwezi.


















TANGA IGITEKEREZO