Icyo gikorwa cyiswe “Twige, tumenye umuco wacu” cyatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu ubwo abana 230 batangiraga gutozwa ibikorwa bitandukanye mu Ngoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye.
Bigishwa imirimo nko kuboha ibyibo n’ibiseke, gusya, gutaka, gufuma, kubumba, imbyino gakondo, kuvuza ingoma n’imikino njyarugamba.
Kuri ibyo hiyongeraho no kwigishwa indangagaciro n’uburere bukwiriye umwana mu muryango.
Bamwe muri abo bana babwiye IGIHE ko hari byinshi byiza bamaze kumenya kandi babyishimiye.
Girimbabazi Alain Patience ati “Ndi kwiga gutaka amasaro, numvise ko hano bari kubyigisha ku buntu ndavuga ngo reka nze mbyige kuko numva ko bizangirira akamaro, ko kubikora nkabigurisha cyangwa nkatanga impano nikoreye.”
Icyo gikorwa cyitabiriwe na Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2018, wavuze ko abo bana bafite amahirwe kandi nawe ari kuhigira byinshi byiza.
Ati “Twe mu gihe cyacu ntabwo twagize aya mahirwe; uruhare rwanjye ni ukubereka ko bishoboka no kubatinyura; nanjye hari ibyo nize kuko namenye gusya ariko hari ibyo nari nsanzwe nzi nko kubyina kinyarwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze iyo gahunda yashyizweho igamije gutoza abana gukurana indangagaciro no kwirinda ibyabajyana mu ngeso mbi.
Yagize ati “Twari tumaze kubona ikibazo cy’uko mu biruhuko abana benshi bagira ikibazo cy’ibyo bahugiramo, ukabona barakururwa cyangwa bararikira imico mvamahanga kuri za televiziyo na telefoni.”
Amb. Masozera akomeza avuga ko kwigisha abakiri bato umuco n’indangagaciro bibafasha kuvamo abanyarwanda beza, bazi neza igihugu cyabo kandi bakibereye.
Icyo gikorwa cyatangiye tariki ya 10 kizasozwa n’ibirori bizaba ku wa 21 Ukuboza 2018, aho abo bana bazamurikira ababyeyi n’abayobozi ibyo bamenye n’ibyo bakoze.


















TANGA IGITEKEREZO