00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bari mu biruhuko bahurijwe hamwe ngo batozwe gusigasira umuco (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 December 2018 saa 08:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyateguye igikorwa cyo kwigisha no gutoza umuco nyarwanda abana n’urubyiruko biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko, hagamijwe kuwusigasira no kuwumenyekanisha.

Icyo gikorwa cyiswe “Twige, tumenye umuco wacu” cyatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu ubwo abana 230 batangiraga gutozwa ibikorwa bitandukanye mu Ngoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye.

Bigishwa imirimo nko kuboha ibyibo n’ibiseke, gusya, gutaka, gufuma, kubumba, imbyino gakondo, kuvuza ingoma n’imikino njyarugamba.

Kuri ibyo hiyongeraho no kwigishwa indangagaciro n’uburere bukwiriye umwana mu muryango.

Bamwe muri abo bana babwiye IGIHE ko hari byinshi byiza bamaze kumenya kandi babyishimiye.

Girimbabazi Alain Patience ati “Ndi kwiga gutaka amasaro, numvise ko hano bari kubyigisha ku buntu ndavuga ngo reka nze mbyige kuko numva ko bizangirira akamaro, ko kubikora nkabigurisha cyangwa nkatanga impano nikoreye.”

Icyo gikorwa cyitabiriwe na Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2018, wavuze ko abo bana bafite amahirwe kandi nawe ari kuhigira byinshi byiza.

Ati “Twe mu gihe cyacu ntabwo twagize aya mahirwe; uruhare rwanjye ni ukubereka ko bishoboka no kubatinyura; nanjye hari ibyo nize kuko namenye gusya ariko hari ibyo nari nsanzwe nzi nko kubyina kinyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze iyo gahunda yashyizweho igamije gutoza abana gukurana indangagaciro no kwirinda ibyabajyana mu ngeso mbi.

Yagize ati “Twari tumaze kubona ikibazo cy’uko mu biruhuko abana benshi bagira ikibazo cy’ibyo bahugiramo, ukabona barakururwa cyangwa bararikira imico mvamahanga kuri za televiziyo na telefoni.”

Amb. Masozera akomeza avuga ko kwigisha abakiri bato umuco n’indangagaciro bibafasha kuvamo abanyarwanda beza, bazi neza igihugu cyabo kandi bakibereye.

Icyo gikorwa cyatangiye tariki ya 10 kizasozwa n’ibirori bizaba ku wa 21 Ukuboza 2018, aho abo bana bazamurikira ababyeyi n’abayobozi ibyo bamenye n’ibyo bakoze.

Abana bashyira mu bikorwa ibyo barimo kwigishwa, uyu ari gukora umutako yifashishije amasaro
Abana bigishwa no gusimbuka urukiramende
Abayobozi batandukanye bishimiye uko abana barimo kwigishwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n'umuco gakondo
Abana babwiwe ko ku munsi wo gusoza bazagaragariza ababyeyi babo n'abayobozi ibyo bakoze
Abana bahabwa umwanya wo kwidagadura, uyu arimo kuvugira inka
Abana barimo kwigira mu matsinda atandukanye bitewe n'ibyo buri wese yihitiyemo. Aba bari gutozwa kubumba
Abana barimo kwigishwa kubyina gakondo
Abana bari mu biruhuko bigishwa n'imikino njyarugamba itandukanye
Bigishwa no gukora imitako bifashishije impapuro n'udutambaro
Amb. Masozera Robert na Miss Dushimimana Lydia bifatanyije n'abana bari kwiga kuvuza ingoma
Amb. Masozera Robert na Miss Lydia bishimira uko abana bari gutozwa kubyina bya kinyarwanda
Amb. Masozera Robert yavuze iyo gahunda yashyizweho igamije gutoza abana gukurana indangagaciro no kwirinda ibyabajyana mu ngeso mbi
Bamwe mu bana barimo kwigishwa imbyino gakondo
Bigishwa n'umukino njyarugamba wo gukirana
Buri tsinda ry'abana riba rifite umuntu uryigisha. Uyu mubyeyi arimo kubigisha gusya
Aba bo bitoza kuboha ibiseke
Uyu mukino uzwi nko kunyabanwa wakundwaga cyane n'abasore baragiye inka
Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2018 nawe yicaranye n'abana bafatanya kwiga
Uyu we ahugukiwe no gukora imitako mu masaro
Uyu mubyeyi arimo kwereka umwana uko baboha inkoko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages