Aya marushanwa ategurwa na Brain Teasers Rwanda, afite intego yo gufasha abana kwishima no kugaragaza ubuhanga binyuze mu kuvuga no kwandika Icyongereza.
Yitabirwa n’abanyeshuri bo mu mfuruka zose z’u Rwanda kuva mu ntara kugera mu Mujyi wa Kigali.
Amarushanwa yashyizwe mu biruhuko kugira ngo abana babone umwanya uhagije wo kwitegura.
Kuri iyi nshuro azabera muri Kaminuza ya Mount Kenya ku wa 21 Ukuboza 2019 aho biteganyijwe ko azatangira saa mbili n’igice kugeza saa Cyenda n’igice.
Muri iri rushanwa ry’umunsi umwe, umunyeshuri ahabwa amasegonda arindwi yo kwandika buri jambo; ritangira buri wese yitoreje ku magambo yateguwe.
Amagambo akoreshwa mu irushanwa ava mu bintu bitandukanye birimo Icyongereza, Siyansi, Ubumenyi rusange n’ imibare. Ibyinshi biva mu nkoranyamagambo yitwa Merriam-Webster.
Intego y’irushanwa ni ukwishimisha mu kwandika no gufasha ababyeyi kuzamura amazina y’abana babo mu bumenyi no guteza imbere impano zabo.
Amarushanwa aha abanyeshuri amahirwe yo kwerekana ubuhanga bwabo mu kwandika no kungukira ku barimu b’abahanga bayakoresha.
Umuyobozi wa Brain Teasers Rwanda, Richard Kaweesi, yavuze ko abazatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.
Yagize ati “intego yacu ni ugufasha kwandika no kuvuga mu buryo bwo kwidagadura binyuze muri iyi gahunda y’ibiruhuko. Nishimiye gutangiza amarushanwa ya 2019 kandi nifurije amahirwe masa abana bose bazayitabira.”
Ushaka ibindi bisobanuro wasura urubuga rwa Facebook rwa “Spelling Rwanda” cyangwa ukabashaka kuri YouTube unyuze kuri Rwanda National spelling Bee. Ushobora no kubandikira kuri email [email protected] cyangwa ugahamagara kuri 250 781 545 678 / +250 738 777 111.
Kwiyandikisha muri iri rushanwa ni ibihumbi 20 Frw, unyuze kuri konti 000480066197610 iri muri Banki ya Kigali.
Spelling Competition ni irushanwa ryatangiye gukorwa kuva mu 2015, ryitabirwa n’ibigo bisaga 20. Ubusanzwe aba ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye.


















TANGA IGITEKEREZO