Umuvugizi wa UR, Ignatius R. Kabagambe, yemereye IGIHE aya makuru, avuga ko gahunda yo gutanga izi mudasobwa izarangirana n’ukwezi k’Ukwakira 2023.
Yagize ati ‘‘Ni abanyeshuri barenga ibihumbi 30 bazahabwa za mudasobwa. Kuva mu Kwezi kwa Karindwi twababwiye ko zizaboneka mu kwa Cumi. Ubu rero amakuru meza ni uko ibyangombwa byose bigaragaza ko icyo gihe kitazarenga.’’
Abajijwe ku banyeshuri ba UR bagiye binubira ko batemerewe guhitamo ubwoko bwa mudasobwa bashaka, Kabagambe, yashimangiye ko iyo gahunda yashyizweho mu nyungu z’abanyeshuri, ku bwo kubagabanyiriza umutwaro watuma hari abasaba inguzanyo nini ikanabagora kuyishyura.
Ati ‘‘Icya mbere guhitamo iyo ushaka wowe ubaye uri umunyeshuri wa kaminuza, ufite inguzanyo ya buruse noneho n’iyi mudasobwa na yo ni inguzanyo. Aho rero igihe kiragera ugafashwa kugira ngo udakora amahitamo atuma umwenda wawe uba munini, ukaba wasaba mudasobwa ya miliyoni 1,1 Frw kandi iy’ibihumbi 500 Frw yakagufashije.’’
‘‘Kubera ko ubwoko bw’amasomo yawe ntabwo bukeneye mudasobwa ifite umwihariko uyu n’uyu uhambaye, iyo y’ibihumbi 500 Frw yagufasha. Ni iyihe mpamvu waba ufata iyo ya miliyoni kandi iy’ibihumbi 500 Frw yagufasha kandi ari amafaranga uzishyura hariho n’inyungu?’’
Kabagambe yongeyeho ko indi mpamvu ituma abanyeshuri batemererwa guhitamo mudasobwa bashaka zishobora kuba zinahenze kurusha izo bahabwa, ari imiterere y’ingengo y’imari ishyirwa muri iyo gahunda.
Yagaragaje ko amafaranga Leta ikoresha mu guha abanyeshuri mudasobwa, adasobanuye ko abanyeshuri bagomba kwihitiramo mudasobwa bashaka.
Ati ‘‘Ntabwo ubundi byigeze bibaho ko abanyeshuri bagera ku bihumbi 30 bahabwa mudasobwa, ubundi bari ibihumbi 10 none babaye ibihumbi 30. Rero habamo gukora ibirimo gufasha umunyeshuri kugira ngo adafata umwenda munini bitari ngombwa, harimo no kugira ngo byorohereze usohora iyo ngengo y’imari cyane cyane ko amafaranga na yo aba afite umubare wayo.’’
Kabagambe yagaragaje ko abahawe mudasobwa mbere bari kwishyura anagira inama abaseta ibirenge muri iyi gahunda. Yashimangiye ko uburyo abagiye kuzihabwa bazishyuzwamo buzaba butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa.
Ati ‘‘Usanzwe yifitiye mudasobwa ye cyangwa yayikura ahandi, turamugira inama ko atakwirirwa afata iyi nguzanyo. Kuko imyishyurize noneho izaba iri hejuru. Abishyuza bazabegera cyane. Ubundi biracyari kwa kundi ntabwo wishyuzwa udafite akazi, ariko abagafite batishyura bazakurikiranirwa hafi kugira ngo bishyure.’’
Imibare ya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, yo muri Nyakanga 2023, igaragaza ko mu banyeshuri barenga ibihumbi 50 barangije kwiga ariko bigiye ku nguzanyo ya Leta kuva mu 2016, byibuze abagera ku 6000 ari bo bari kwishyura inguzanyo bahawe.
Ni mu gihe abasoje amasomo kuva mu 1980 kugeza mu 2016, abo imyirondoro yabo izwi bakaba batarishyura bagera ku bihumbi 41.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!