Mu muhango wo gutangiza ikorwa ry’ibizamini ngiro wabereye ku Kigo cy’Amashuri cya SOS Techinical School kiri i Kagugu, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y’Ubumenyingiro n’imyuga muri minisiteri y’Uburezi Nsengiyumva Albert, yatangaje ko impamvu y’ikorwa ry’ibyo bizamini- ngiro ari ukugira ngo nyuma y’ibyo abanyeshuri bigishijwe nka (theory) babe bazi no kubikora mu ngiro (pratique).
Nsengiyuma ati” Nyuma yo kuba abanyeshuri hari ibyo bafite nk’ubumenyi ni byiza no ku menya kubikora.Dushyigikiye cyane ko ibi bizamini bikorwa kandi n’umubare w’abiga mu mashuri ya tekinike duteganya ko bazikuba gatatu mu myaka iri imbere.”
Amaze gusura abanyeshuri babaga baturutse ku bigo bitandukanye barimo gushyira mu ngiro imishinga baba baratekereje ,Nsengiyumva yavuze ko hagomba kunozwa imishinga abanyeshuri bakora kugira ngo umunyeshuri nakora umushinga ube hari icyo uje gucyemura muri sosiyete.
Ati” Hagomba kunozwa imishinga abanyeshuri bakora ndetse hakaba n’uburyo bwo kugira umugenzuzi uturutse hanze (external supervisor) y’Ikigo kugira ngo uretse abarimu bigishije uwo munyeshuri, nuwo mugenzuzi abashe kureba niba koko hari icyo uwo mushinga wazafasha gukemura muri sosiyete.”
Ku kibazo cy’abarimu badashoboye mu gutanga ubumenyi ngiro, Nsengiyumva yatangaje ko hari Ishuri ririmo kubakwa rizuzura mu mpera z’umwaka utaha rizajya rihugura abarimu bigisha ubumenyingiro kugira ngo babashe gutanga ibyo bazi neza.
Abanyeshuri bari bitabiriye ibyo bizamini-ngiro kuri Site ya SOS Technical School i Kagugu bemeza ko gushyira mu ngiro bifite akamaro nubwo ibikoresho bigiraho byaba ari bikeya.
Abimana Daniel waturutse mu Kigo Solidality School gikorera i Gikondo wakoze ikizami ngiro mu by’amashanyarazi (electricity) yavuze ko nubwo ibikoresho usanga bidahagije ngo umunyeshuri abyigireho ariko hari bikeya bakoresha.
Daniel ati” Hari igihe ibikoresho biba bike ariko ibihari tubikoresha uko biri kandi biradufasha.”
Abanyeshuri barangije ayisumbuye bazakora ibizamini –ngiro ni 23,108 bakazakora amasomo 22 atandukanye nk’amashyanyarazi, computer Science,n’ibindi, bakaba bazakorera kuri site 116 zo hirya no hino mu gihugu.
WDA itanga inama ku banyeshuri barangiza amaso y’ubumenyingiro gukomeza kwiyungura ibintu bishya kuko imyaka itatu gusa itaba ihagije ngo umuntu yemeze ko hari ibyo azi bihambaye



















TANGA IGITEKEREZO