00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yagabanyije amafaranga yahaga amashuri asanzwe iyagenera 9YBE na 12YBE

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 11 December 2015 saa 06:15
Yasuwe :

Igice cy’amafaranga Leta y’ u Rwanda yageneraga amashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri ku bijyanye no kubatunga cyagabanyijwe mu rwego rwo gukemura ikibazo abanyeshuri batishoboye biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 bahura na cyo mu gufatira amafunguro ku bigo.

Guhera umwaka utaha abanyeshuri batishoboye biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 (9YBE na 12YBE) basaga ibihumbi 100 bazatangira guhabwa ubwo bufasha na Leta y’u Rwanda, yemeye kwishyurira buri munyeshuri icya kabiri cy’amafaranga asabwa ku munsi ngo ahabwe ifunguro ku ishuri; ni ukuvuga ko Leta izajya itanga amafaranga 100, umubyeyi nawe agasabwa gutanga andi 100.

Agaragaza umwanzuro wafashwe, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier yavuze ko izo nzego zikwiye gufatanya mu gukemura icyo kibazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2015 , Rwamukwaya yavuze ko Leta izatanga amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 400 ku mwaka azafasha abo banyeshuri.

Yagize ati: “Leta izatangira umubyeyi igice, umubyeyi nawe atange ikindi yifashishije gahunda za Leta zashyizweho ngo zimuteze imbere.”

Ayo mafaranga azavanwa ku yo Leta yajyaga igenera ibigo bicumbikira abanyeshuri, ni ukuvuga ko ababyeyi barerera muri ayo mashuri nabo basabwa kuzajya batanga umusanzu uziba icyuho cy’amafaranga Leta yatangaga ku bijyanye n’ifunguro ry’abo banyeshuri.

Rwamukwaya yavuze ko ababyeyi b’abanyeshuri biga mu mashuri abacumbikira nabo bagomba kwitegura gutanga uwo musanzu bazasabwa, kuko babitegujwe hakiri kare.

Minisiteri y’Uburezi yahaye uturere ububasha bwo gufata igice cy’ayo mafaranga yagenerwaga amashuri acumbikira abanyeshuri agafasha abo mu burezi bw’ibanze. Ibigo bicumbikira abanyeshuri bizagabanyirizwa ayo mafaranga byahabwaga bitewe n’umubare w’abatishoboye biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bahatuye.

Rwamukwaya kandi yasabye ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo kurera abana babo, bakumva iyo gahunda kandi bakayubahiriza.

Mu rwego rwo kunganira abanyeshuri batishoboye batuye mu turere dutandukanye, Leta izakomeza ibikorwa byo gutera inkunga ibigega by’uburezi byaho ibifasha.

Abikorera ndetse n’imiryango itandukanye na bo barasabwa gufasha ibyo ibigo, nabyo bigafatanya n’uturere bityo igikorwa cyo gushaka abaterankunga kikagenda neza, kuko iyo abunganizi babonetse, ibibazo byinshi birakemuka.

Kugaburira abanyeshuri ku ishuri byakemuye ikibazo cy’abakobwa baterwaga inda zitifujwe ku kigero kiri hejuru ya 50%, bituma abanyeshuri batsinda neza mu mashuri no mu bizamini bya Leta, ndetse n’umubare w’abata ishuri uragabanuka, nkuko byemezwa na Rwamukwaya Olivier.

Mu rwego rwo gushyigikira iyo gahunda, Leta igiye guha amashuri atandukanye ibikorwa remezo, harimo nko kuyagezaho amazi, kuyubakira ibikoni n’ibindi.

“Utabona ibihumbi bitatu bya mituweli ku mwaka yabona ibihumbi 20”?

Ababyeyi barerera mu mashuri y’uburezi bw’ibanze mu karere ka Ruhango, basabye ko ubufasha buhabwa abanyeshuri bo mu miryango itishoboye bwagombye kwigwaho neza. Bavuze ko hari abatishoboye Leta yishyurira ibihumbi bitatu bya mituweli buri mwaka kuko iba ibizi neza ko batayabona, bityo bakerekana ko bigoranye kugira ngo umubyeyi abashe kubona ibihumbi 20 yishyura ku mwaka kugira ngo umunyeshuri we abashe kujya afatira ifunguro ku ishuri. Ababyeyi basanga gutanga amafaranga 100 agenewe gufasha umunyeshuri utishoboye gufatira ifunguro ku ishuri igihe Leta na yo yatanze ikindi gice birenze ubushobozi bwabo.

Icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha nk’uko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Rwamukwaya Olivier yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Amafaranga 100 azajya atangwa nk’uruhare rwa Leta ku munyeshuri utishoboye kugira ngo afashwe gufatira ifunguro ku ishuri.

Rwamukwaya Olivier, yavuze ko Leta izatanga amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 400 ku mwaka azafasha abo banyeshuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages