Ubu butumwa bwatangiwe mu birori ngarukamwaka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’uyu Muryango byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Depite Mukakanyamugenge Jacqueline yabwiye abagize AERG ko hari byinshi byiza u Rwanda rumaze kugeraho, yibutsa ko bakwiye kubyubakiraho no kubirinda abashaka kubisenya.
Yagize ati “Abanzi b’igihugu cyacu baracyariho hirya no hino, abakoresha imbuga nkoranyambaga, birirwa basebya igihugu cyacu, […] namwe mwarize kandi muriga mufite ububasha n’uburenganzira bwo kunyomoza ibyo bibi byandikwa mukandika ibyiza. Ndagira ngo mbasabe, amateka yacu nk’Abanyarwanda ntitukemere na rimwe ko hari uyagoreka tubireba cyangwa tubyumva”.
Depite Mukakanyamugenge yasabye urubyiruko kugira ubufatanye birinda ko hari uwasigara inyuma cyangwa akagwa mu bishuko by’abafite imigambi mibi yo gusenya igihugu.
Ati “Ikindi nimubona urubyiruko rutangiye kujya mu myitwarire itari myiza, hagize utsikira mumufate akaboko mumwereke umurongo mwiza, kugira ngo dukomeze tugendere hamwe ntawe usigaye inyuma”.
Kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’umuryango AERG-Huye Campus byaranzwe n’ibirori bishingiye ku muco birimo kwiyereka, kubyina, guhamiriza ndetse n’ubusabane bwakurikiye kungurana ibitekerezo.
Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Kalinda Frank, yavuze ko uyu munsi ari uwo gusabana, kwishima no gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye, aho bageze n’aho bagana kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Kalinda yavuze ko abanyamjuryango ba AERG bakora ibikorwa bigamije guharanira kugira imbere heza, kubaka igihugu no kuremera abatishoboye babafasha kubaho neza.
Ati “AERG-Huye Campus tugira ibikorwa byinshi, dufatanya na Kaminuza mu bikorwa ikora buri munsi, ariko tujya no hanze mu bikorwa byubaka igihugu nk’umuganda. Twifatanya n’imirenge duturanye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi dukoresha n’amaboko yacu mu kuzamura abacitse ku icumu batishoboye nko kububakira no kuboroza amatungo n’ibindi.”
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Kabagwiza Jeanne, yavuze ko bazakomeza gushyigikira abibumbiye muri AERG kugira ngo bagere ku ntego nziza biyemeje, bityo basaba kwitwararika no kwirinda kujya mu ngeso mbi.
Yagize ati “Mugomba kwirinda kujya mu ngeso mbi n’ibikorwa bibi kandi tukarinda ko Jenoside yakongera kubaho mu Rwanda n’ahandi. Ejo bundi muzaba abantu bakomeye bakora mu bigo bikomeye, bamwe mube ba ambasaderi, icyo gihe muzabe intumwa nziza z’u Rwanda”.
Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ibarizwamo abanyamuryango ba AERG 700 bibumbiye mu miryango mito 19.
Umuryango AERG wavutse taliki ya 20 Ukwakira 1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda utangijwe n’abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ufite intego z’ibanze zirimo kwibuka, kwirinda no kubaho neza ndetse no kurerana.
AERG yageze muri Kaminuza zose zo mu Rwanda, mu mashuri makuru n’ayisumbuye, kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 45. Mu Rwanda hose, kuri ubu abanyamuryango ba AERG bakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza, amashuri makuru n’ayisumbuye bagera ku 41 159.



















TANGA IGITEKEREZO