Eng. Ruberangeyo Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG ) atangaza ko bagera ku bihumbi 89 barihiwe na FARG, abangana n’ibihumbi 17 bayiriganyije bakarihirwa batabikwiye benshi ngo bakaba ari abafitanye isano n’imwe mu miryango yazimye, bahitaga bayiyitirira, bityo bakarihirwa kandi batararokotse jenoside.
Muri bo ngo harimo abatararokotse Jenoside, kuko hagaragayemo bamwe mu Banyarwanda batashye baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, abandi bakaba bari muri uru Rwanda ubwo Jenoside yabaga ariko batahigwaga, abandi bakaba bararokotse Jenoside ariko bishoboye.
Eng. Ruberangeyo akomeza avuga ko ibyo byabaye mu gihe IBUKA na CDC ari byo byari bishinzwe gushyira ku rutonde abagomba kurihirwa.
Nk’uko bisobanurwa na Eng. Ruberangeyo kuriganya iki kigega ngo byabaye kuva cyatangira, ariko ubu buriganya bwagaragajwe neza nyuma y’uko hashyizweho uburyo bushya bwo kwemeza abagomba kurihirwa bwatangiranye n’umwaka wa 2010.
Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko benshi mu bariganyije FARG bakishyurirwa batabikwiye biganjemo abatuye mu Turere twa Rubavu, Bugesera, Nyagatare, Rusizi, Nyamasheke na Kirehe ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Abazatahurwaho ibyo bikorwa hari ibyaha bazaryozwa mu Nkiko
Uruhare runini muri aya makosa rugaragara mu nzego z’ibanze, mu midugudu, utugari n’imirenge, kuko ari bo batangaga amakuru y’abo bayobora barokotse Jenoside, ariko bakagenda bashyiramo n’abatabyemerewe, aho Eng. Ruberangeyo asanga ari amarangamutima ashingiye ku kunyereza umutungo wa Leta.
Eng. Ruberangeyo avuga ko abakoze ibi bafatwa nk’abashinyaguzi, abanyereza umutungo wa Leta, abapfobya Jenoside bakanashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.
Kuri ubu FARG ikomeje kwegeranya amadosiye y’abakekwaho inyereza ry’umutungo wayo, ikazazishyikiriza ubushinjacyaha, akaba ari bwo bukurikirana abagize uruhare muri ubu buriganya.
Aba bantu batahuwe nyuma y’aho umwanzuro wa kane w’umwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye mu kigo cya gisirikare Gabiro wasabye ko hakurikiranwa abagize uruhare mu micungire mibi y’imishinga ya VUP, Ubudehe, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
























TANGA IGITEKEREZO