Nyuma y’uko abanyeshuri basaga 2000 birukaniwe muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda kubera ko batabonye amanota ahagiye yasabwaga kwiga muri aya mashuri, Minisiteri y’Uburezi iravuga ko bitavuze ko nta mahirwe bafite yo kwiga aya mashuri ahubwo bashobora gukora ibizamini mu buryo bubiri.
Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta yagiranye n’ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda RBA (Rwanda Broadcast Agency), Yavuze ko aba banyeshuri bagifite amahirwe yo kwiga za kaminuza n’amashuri makuru.
Yagize ati “ Bemerewe kuba bakongera bagakora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye bakabona amanota akwiye. Ubundi hari uburyo bushoboka ko abanyeshuri bahabwa amasomo bitewe n’icyo bashaka kwiga hanyuma bakabazwa, byagaragara ko bazamuye ubumenyi bwabo ku buryo bugaragara bwumvikanyweho bakaba bakomeza mu mashuri makuru”.
Ubusanzwe umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye ntiyemerewe kuba umwaka ukurikiyeho yakora ikizamini cyamufasha kongera amanota nk’umukandida wigenga. Gusa aha Minisitiri Biruta ntiyasobanuye niba aba banyeshuri bafite amahirwe yo kuba bo bahabwa amahirwe yo kuzahita bakora iki kizamini hatabayemo intera abandi bafite.
Ikindi ni uko iki kizamini cy’amasomo bashobora guhabwa amasomo bakayakora bitewe n’icyo bashaka kwiga nta buryo buzwi bw’icyakorwa ku rwego rw’ishuri runaka cyangwa niba Minisiteri y’Uburezi hari uburyo ibiteguramo.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 2000 barangije kwirukanwa, ibigo byari byarabakiriye byarangije kubaha amafaranga yabo bari batanze.
Iyirukanwa ryabo ryaturutse ku mabwiriza yatanzwe muri 2007. Nyuma abayobozi tariki ya 30 Ugushyingo 2012bibutswa ko amabwiriza bahawe muri icyo gihe bayubahiriza.Aba bayobozi bongeye kubyibutswa tariki ya mbere Ugushyingo 2013, ndetse abayobozi babikora bemera amakosa.
Abirukanywe bateze amakiriro ku nama y’Umushyikirano
Mu kiganiro cya Good Morning Rwanda (gitambuka kuri radiyo Flash mu gitondo) cyabaye ku wa kane tariki ya gatanu Ukuboza 2013, abantu benshi barimo n’abanyeshuri batanze ibitekerezo ko biteze ikemuka ry’iki kibazo biciye mu nama y’umushyikirano kuko ngo ikibazo kizagezwa kuri Perezida wa Repubulika.
Urugero umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati “ Ibibazo biri mu burezi turashaka kuzabibwira umukuru w’igihugu akanadukemurira ikibazo cy’iyirukanwa ryacu mu mashuri ngo ntidufite amanota kandi tutarabitegujwe”.
Abirukanywe si abafite amanota make
Nk’uko byakunze gusobanurwa, abanyeshuri birukanywe ni abatari bafite byibura inyuguti za ABC na D mu masomo abiri y’ingenzi kurusha ayandi mu ishami runaka umunyeshuri yakoreyemo ibizamini.
Abanyeshuri bamwe bibaza ukuntu umuntu ashobora gutsinda isomo neza akaba yanaryuzuza, ariko ngo akabura amahirwe yo kwiga kaminuza ngo ni uko ayandi atabashize kuyatsinda.
Urugero rutangwa ngo ni uko hari umunyeshuri ufite amanota 38 wirukanywe mu gihe ufite nka 17 wabashije kugira byibura za D ebyiri mu masomo yakozwe yiturije mu ishuri.


















TANGA IGITEKEREZO