Iri rushanwa rihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ryiswe "Pan-African Mathematical Olympiad 2021" (PAMO 2021)". Abanyarwanda begukanye umwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba batsindira imidari ya bronze.
Abanyeshuri baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika rigamije kuvumbura impano nshya mu mibare, kwagura abana ubumenyi mu rwego rw’imitekerereze. Baturutse ku bigo bisanzwe bizwiho kugira abanyeshuri bafite ubuhanga buhanitse mu masomo ahatangirwa, bateguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare(African Institute Mathematics Science (AIMS) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda .
Barimo Munezero Honorine wiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, AKimana Nadine wa ES Byimana, Abayo Joseph Desire na we wo muri ES Byimana, Mugisha Abdulkarim wa Riviera High School, Munezero Jean Nepo wa PS Ndera na Uwase Kelly wiga muri GS Saint André.
Muri iri rushanwa ry’imibare ntabwo ari imibare isanzwe abanyeshuri bahabwa ahubwo bakora ibizwi nk’ihurizo, bisaba umunyeshuri gutekereza cyane no kwagura intekerezo ze bikanamufasha guhindura imitekerereze mu gukemura ibibazo.
Ntabwo abitabira ari abanyeshuri biga imibare gusa ahubwo n’abandi bashobora kwitabira.
Ku rwego rw’Afurika, Team Rwanda yabaye iya karindwi mu bihugu 12 byitabiriye, naho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, imbere ya Kenya na Uganda byari byitabiriye.
Mu gutoranya abagomba guhagararira u Rwanda habayeho gukora ibizamini mu byiciro bitandukanye bahereye ku rwego rw’ishuri baza kugera ku banyeshuri batandatu ari nabo bagombaga guhagararira igihugu.
AIMS ivuga ko bitewe n’uburyo iri rushanwa riba ririmo ibibazo bikomeye, akenshi abanyeshuri baryitabiriye bwa mbere babonamo zeru ariko siko byagenze kuri Team Rwanda yari yitabiriye ku nshuro ya mbere mu nshuro 28 rimaze kuba.
Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu yashyikirizaga ibihembo Team Rwanda, mu birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera, yagarutse cyane ku gaciro k’imibare mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati "Turi hano kubashimira ariko tunabasaba kurushaho kugira intego. Twese turabizi ko imibare ari igikoresho gifasha abantu batandukanye, mu miryango runaka ndetse cyane cyane muri sosiyete mu gukemura ibibazo biduhangayikishije."
N’ubwo buri muntu akora ku giti cye muri iri rushanwa ariko umusaruro bawubarira hamwe nk’ikipe ihagarariye igihugu, gusa uwabonye amanota meza agahabwa umudari.
Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere ryari riteganyijwe kubera muri Tunisie mu Mujyi wa Monastir muri 2020 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 rirasubikwa, gusa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri Gicurasi 2021. Kwitwara neza muri iri rushanwa byongera amahirwe umunyeshuri ashobora kuzagira mu buzima bwe buzaza aho yaba ari hose ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!