Abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza yigenga y’abalayiki b’Abadivantisiti ba Kigali (INILAK) bashima ubutwari bw’ingabo zabohoye igihugu bagasaba ko urubyiruko rwabareberaho rukimakaza ubutwari.
Aba banyeshuri bagera kuri 20 bahagarariye abandi bakoze urugendo bagana ahitwa Rusheshe mu Karere ka Kicukiro, ahaba abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba.
Delyse Niwemutoni uhagarariye abanyeshuri muri iri shuri, yavuze ko bagiye gusura iyi miryango mu rwego rwo kuganira na bo, gusangira umwaka mushya, kubashimira ubutwari bwabo, no kuganira ku cyo urubyiruko rwakora ngo rutere ikirenge mu cyabo.
Yagize ati “Nyuma y’ibyo twabonye, bivuze ko urubyiruko rukwiye gusigasira ibyo intwari z’u Rwanda zagezeho. Tugomba kurwana urugamba rw’ibitekerezo na politiki nk’urubyiruko rwirinda kugambanira igihugu nk’uko byagaragaye mu minsi yashize ko hari abakoranga na FDLR n’indi mitwe.”
Niwemutoni kandi yavuze ko babashimiye nk’intwari zabohoye igihugu kikaba gitekanye, kandi bakaba babijeje ko imbaraga n’urukundo bakoresheje bitazapfa ubusa, na bo biteguye krurinda ibyagezweho.
Jackson Musonera uhagarariye abahoze ari abasirikare ba RPF Inkotanyi bamugariye ku rugamba yashishikarije uru rubyiruko guharanira kuba intwari no kwitangira igihugu.
Yababwiye ko igihe batangiraga uru rugamba abenshi bari urubyiruko, asaba n’ababasuye guhora baharanira gukunda igihugu no kukitangira.
Musonera kandi ngo asanga izi mbaraga bakoresheje zitarapfuye ubusa, ahereye kuri uru rubyiruko rwagize amatsiko rukaza kubasura no kumva ubuhamya bwabo. Urubyiruko ngo rwagombye guha agaciro ibyagezweho.
Ati “ Ni ubwa mbere dusuwe n’ikigo cy’ishuri. Tuba twifuza gusurwa n’urubyiruko ngo turuganirize ku mateka y’igihugu n’ikiguzi byadusabye kukivana ahabi tugishyira aheza.”
Aba banyeshuri batanze impano zitandukanye zirimo n’intebe 50 zashyizwe mu nzu mberabyombi y’ishyirahamwe ryabo.
Aho batuye, usanga bafite ibikorwa bibateza imbere birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi n’umushinga batangiye wo gukora amasabune.



















TANGA IGITEKEREZO