00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bo muri Kaminuza bitabajwe mu bukangurambaga bugamije kurandura ihohoterwa mu kazi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 August 2023 saa 03:50
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri za Kaminuza basabwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu kazi, mu bukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango, Hear Us Initiative Organization.

Ibi byagarutsweho ubwo ubuyobozi bw’uyu muryango bwagiranaga ibiganiro n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Mount Kenya, ishami ry’u Rwanda kuri uyu wa 2 Kanama 2023.

Umuyobozi Mukuru wa Hear Us Initiative Organization, Rukinga Irene, yavuze ko abanyeshuri biga muri Kaminuza ari bo bakozi b’ejo hazaza bityo ko bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rigikorerwa mu kazi.

Ati “Abanyeshuri biga muri Kaminuza ni mwe mushobora guhindura ibintu runaka, ni yo mpamvu tubasaba ko mwabigiramo uruhare rukomeye ngo dushyire iherezo kuri iki kibazo.”

“Tekereza ufite umukobwa w’inshuti yawe akakubwira ko yabonye akazi kubera ko yaryamanye n’umukoresha we, abaye ari mushiki wawe se wabyakira ute? Abaye ari we uzaba umugore wawe se? Ni ibyacu twese guharanira ko bihagarara burundu. Guhaguruka ukazamura iryo jwi ryawe ni ikintu uzishimira nubona hari icyahindutse.”

Yagaragaje ko hari ibikorwa bigize ihohoterwa rikorerwa mu kazi binyuranye abantu bamwe bakorerwa ugasanga barabicecetse ariko bikaba byazagira ingaruka mu gihe runaka.

Ibyo birimo nko gukorakorwaho n’umukozi cyangwa umukoresha nta burenganzira yabisabiye bikabangamira ubikorewe ariko akaba yabiceceka.

Umunyarwandaka usanzwe ari umusirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bijou Umuhoza Zerwick, yavuze ko guhagarika ihohoterwa rikorerwa mu kazi byashoboka ari uko abarikorerwa batinyutse kandi bikagirwamo uruhare n’urubyiruko.

Ati “Buriya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze gukorwa cyane mu kazi, ni amwe mu magambo adakwiye cyangwa kuba umuntu yakorakora ku wundi atabiherewe uburenganzira. Ni byiza ko nakubwira ko wambaye neza ariko ninkomeza kubivuga mu buryo bikubangamira, iryo riba ihohoterwa rikwiye guhagarara.”

Yasabye aba banyeshuri guharanira kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu kazi hagamijwe kubaka u Rwanda rwifuzwa ndetse ruha amahirwe buri wese hatabayeho kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Umuhoza Zerwick, yagaragaje ko ihohoterwa ridakorerwa abagore n’abakobwa gusa ahubwo n’abagabo barikorerwa bityo hakenewe imbaraga ku mpande zombi.

Umunyeshuri uhagarariye abandi muri Mount Kenya University, Bikikiro Robert, yasabye bagenzi be kumva akamaro ko kurwanya ihohoterwa kuko hari n’aho usanga mu mashuri abarimu bashukisha abanyeshuri amanota bagamije kubasambanya.

Ati “Ubu bukangurambaga burakenewe ngo umuntu akore icyo ashaka kandi agikorane n’uwo ashaka hatabayeho agahato. Hari aho bijya biba mu mashuri ugasanga umwarimu arakubwiye ngo kugira ngo nguhe amanota ni uko wansura. Ndumva twese dukwiye kwitabira ubu bukangurambaga kuko hari ibyo twakuramo ndetse byanadufasha guhura n’abantu b’ingeri zinyuranye.”

Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe umurimo (ILO) yo mu 2022 yagaragaje ko umukozi umwe muri batanu ahura n’ihohoterwa no guhozwa ku nkeke bikorewe mu kazi.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bw’amezi atandatu buzagera ku barimo abakozi, abakoresha, abanyeshuri n’abandi binyuze mu biganiro bazahabwa.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza basabwe umusanzu mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa mu kazi nk'abakozi b'ejo hazaza
Abanyeshuri basabwe kugira uruhare muri ubu bukangurambaga
Umunyarwanda usanzwe ari umusirikare muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bijou Umuhoza Zerwick, yavuze ko hakenewe imbaraga z'urubyiruko
Umuyobozi Mukuru wa Hear Us Initiative Organization, Rukinga Irene, yagaragaje ko abanyeshuri bo muri Kaminuza bashobora gutanga umusanzu mu guhagarika ihohoterwa
Umunyeshuri uhararariye abandi muri Mount Kenya University, Bikikiro Robert, yasabye bagenzi be kumva akamaro ko kurwanya ihohoterwa

Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages