Aba banyeshuri bakiriwe n’umuyobozi w’ubushakashatsi no gushyingura inyandiko muri CNLG, Dr Jean Damascène Gasanabo.
Mu kiganiro yabahaye, Dr Jean Damascène Gasanabo yagarutse ku muzi w’urwango n’ivangura ryaranze umuryango Nyarwanda washibutse mu bukoloni ugakomeza no muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Yaberetse uko Jenoside yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa.
Gasanabo yabwiye aba banyeshuri ingorane z’abahakana n’abafobya Jenoside u Rwanda rwagiye ruhura nazo baba bari mu Rwanda no mu mahanga.Ndetse kandi yabasobanuriye uburyo ihakana n’ifobya rikorwa mu buryo bwinshi.
Yagaragaje ibyakozwe mu guhangana n’abahakana Jenoside harimo no gushyiraho amategeko ahana ibikorwa byose bifite aho bihuriye no gupfobya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO