Umuyobozi wa RIIO akaba n’umuganga w’amaso ku bitaro bya Dr Agarwals, Prof. Ciku Mathenge, yavuze ko bateganya gusuzuma abanyeshuri ibihumbi 30 bo ku bigo 30.
Iyi gahunda yatangijwe muri Gashyantare 2019, imaze gukorerwa abanyeshuri ibihumbi 25 barimo abagera ku 1000 basanganywe ibibazo bikomeye birimo kureba imirari n’ibindi bishobora no kubabangamira mu kwiga, bamwe bahabwa imiti ndetse mu gihe gito abakeneye indorerwamo bazazihabwa.
Kuri uyu wa 19 Werurwe ubwo basuzumaga abanyeshuri 1800 bo ku rwunge rw’amashuri rwa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, Prof. Ciku yavuze ko iyi gahunda ‘Igamije kumenya imiterere y’uburwayi bw’amaso y’abanyeshuri biga mu Rwanda’.
Ati “Nyuma yo kubasuzuma tuzamenya umubare w’abadafite ibibazo by’amaso, ababifite tumenye uko biteye, umubare w’abakeneye indorerwamo, abakeneye kuvurwa n’abakeneye kubagwa, nitubibona tubihe Minisante ibyifashishe ku igenamigambi ry’uko yagera ku banyeshuri bose mu gihugu.”
Ishimwe Gadi wiga mu mwaka wa gatatu, yavuze ko amaranye imyaka 10 uburwayi bw’amaso ndetse ko yivuje inshuro nyinshi.
Ati “Iyo nigira ku itara cyangwa ku zuba mba mbona ibintu by’umukara, iyo nta zuba ryaka niga neza. Iki gikorwa cyo kuza kutuvura nacyakiriye neza kuko baje kumfasha. Bamvuye, bampa n’umuti, mfite icyizere ko nshobora gukira.”
Mugenzi we wiga mu mwaka wa kabiri witwa Mwiteneza Jeanne, yavuze ko kuva afite imyaka umunani yumvaga amaso amurya.
Ati “Kurwara amaso birambangamira kuko iyo izuba rivuye amaso arandya nkayakuba. Gusoma, iyo ari ibintu bito simbibona ariko bampaye umuti w’amazi nzajya nshyiramo.”
Umukozi w’Isomero ry’urwunge rw’amashuri rwa Kamabuye, Mukarugwiza Phoïs, yavuze ko ‘Umunyeshuri urwaye amaso biramubangamira kuko akenshi ntabwo ushobora kumufata kimwe n’abandi’.
Ati “Amaso buriya ni urugingo rukomeye rw’umwana kuko iyo umuntu ahumye kandi amaso ariyo turebesha ku kibaho kiba ari ikibazo gikomeye cyane.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko indwara z’amaso ziterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umwanda, kuyavukana nk’imirari n’ibindi bigira ingaruka.
Ati “Hari abana batabasha gusoma neza bagatsindwa mu ishuri. Iyo utabasuzumye kare ntubimenya kandi bikabagiraho ingaruka mu myigire.”
Dr. Gashumba yavuze ko iki gikorwa kizafasha mu kumenya imibare y’abanyeshuri barwaye amaso n’ubufasha bakeneye bakabuhabwa.
Yavuze ko nyuma hazashakwa uburyo cyagezwa no ku bindi bigo by’amashuri mu gihugu hose ariko agira inama abanyarwanda yo kugira isuku, kwirinda kwivuza magendu no kurya indyo yuzuye nk’imboga n’ibindi.
Ubushakashatsi bwakorewe ku barengeje imyaka 50 mu Rwanda mu 2015, bwerekanye ko umuntu 1% afite ubuhumyi, 84% by’ubu buhumyi bwatewe n’indwara z’amaso zivurwa zigakira naho 4.4% ntibabona neza.



















TANGA IGITEKEREZO