Aba bakandida bagizwe n’abakobwa 138831 n’abahungu 116342. Ugereranyije n’abanyeshuri bakoze ikizamini umwaka ushize, biyongereho 7.6% kuko bose hamwe bari 237181.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yabwiye abanyeshuri ko ibi bizamnini ari igihe cyo kugaragaza ubuhanga bafite.
Yari ku Ishuri ribanza rya Kacyiru I, ryakoreyeho abanyeshuri 507.
Ati "Ni umwanya wo kwigaragaza no kugararaza ko bafite ubushobozi bwo kuva mu cyiciro kumwe bajya mu kindi."
Ku barimu, ngo ni umwanya wo kugararaza ko batakoze ubusa igihe bigishaga.
Yanavuze ko ibizamini ari igihe cyo kwisuzuma ku mpande zombi no gufata umwanya wo gushaka icyo bakora ngo ibyakozwe nabi bokosorwe
Ku munsi wa mbere hakozwe amasomo y’Imibare n’Ubumenyi rusange, ku wa Kabiri hazakorwa siyansi n’Ikinyarwanda, ku wa Gatatu hakorwe Icyongereza.
Aba banyeshuri batangiye ibizamini baturuka ku mashuri abanza 2758, bakoreye ku ma site y’ibizamini 893.



















TANGA IGITEKEREZO