00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza ya Kigali bunamiye abazize Jenoside hanengwa abayikoze barize

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 June 2017 saa 08:02
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abayizize no guharanira ko itazongera ukundi, abanyeshuri, abakozi n’abayobozi ba Kaminuza ya Kigali, University of Kigali, bibutse ku nshuro ya 23, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Kamena 2017, bakora urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cya Kaminuza ya Kigali ku Kacyiru rugera ku gisozi , bashyira indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri ihashyinguye.

Nyuma basobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside mu gihe yakorwaga na nyuma yayo, banareba filime mbarankuru ikubiyemo ubuhamya bugaragaza inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’intambwe bateye nyuma mu kwiyubaka.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’abashinze iyo kaminuza, Prof. Nshuti Manasseh, yanenze abantu bize bakoze Jenoside, avuga ko bitari bikwiye, asaba abize kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwibuka.

Yagize ati “Kwica ni ikintu kitumvikana ku muntu wize kuko ntibyumvikana ko ari ikintu cyakorwa n’umuntu kuko n’inyamaswa ntizica. Ku muntu, ni ikintu kirenze ibitekerezo. Iyo wibuka warize, urenza kwibuka kuko abakoze Jenoside abenshi bari barize ariko ikibazo hari ibyo uwize atakora birenze indangagaciro ze.”

Yakomeje asaba abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ariko barushaho kwiyubaka.

Umujyanama wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu by’amategeko, Dr. Diogène Bideri, yavuze ko
ubuzima bubi abanyarwanda banyuzemo bakwiye kubwigiraho bagategura imbere heza.

Yagize ati “Hari amasomo umuntu akura mu buzima bubi bukomeye nk’ubu kugira ngo ubashe kubaka imbere heza. Ntushobora kwiga imibare, amategeko gusa, utareba ko hari ibikomeye bigutegereje, ugomba guhinduka kugira ngo abanyarwanda bagere heza twifuza.”

Kaminuza ya Kigali isanzwe itera inkunga imiryango y’abacitse ku icumu by’umwihariko ikaba yarafashije abanyeshuri barokotse Jenoside bayigamo, abagera ku 115 batanzweho asaga miliyoni 17 yabafashije kwandika ibitabo n’abandi yafashije kwishyura amasomo bari batsinzwe.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n'urugendo kuva ku Kacyiru kugera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Abanyeshuri, abakozi n'abayobozi ba Kaminuza ya Kigali bageze ku rwibutso ku Gisozi
Abanyeshuri n'abakozi ba Kaminuza ya Kigali bunamiye Abatutsi bazize Jenoside
Abanyeshuri, abakozi n'abayobozi ba Kaminuza ya Kigali bareba filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Prof Nshuti ashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'abazize Jenoside
Abagize Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali bacana urumuri rw'icyizere
Umujyanama mu by'amategeko muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Diogene Bideri
Umuyobozi w'Inama y'abashinze Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages