Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Kamena 2017, bakora urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro cya Kaminuza ya Kigali ku Kacyiru rugera ku gisozi , bashyira indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri ihashyinguye.
Nyuma basobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside mu gihe yakorwaga na nyuma yayo, banareba filime mbarankuru ikubiyemo ubuhamya bugaragaza inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’intambwe bateye nyuma mu kwiyubaka.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’abashinze iyo kaminuza, Prof. Nshuti Manasseh, yanenze abantu bize bakoze Jenoside, avuga ko bitari bikwiye, asaba abize kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwibuka.
Yagize ati “Kwica ni ikintu kitumvikana ku muntu wize kuko ntibyumvikana ko ari ikintu cyakorwa n’umuntu kuko n’inyamaswa ntizica. Ku muntu, ni ikintu kirenze ibitekerezo. Iyo wibuka warize, urenza kwibuka kuko abakoze Jenoside abenshi bari barize ariko ikibazo hari ibyo uwize atakora birenze indangagaciro ze.”
Yakomeje asaba abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ariko barushaho kwiyubaka.
Umujyanama wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu by’amategeko, Dr. Diogène Bideri, yavuze ko
ubuzima bubi abanyarwanda banyuzemo bakwiye kubwigiraho bagategura imbere heza.
Yagize ati “Hari amasomo umuntu akura mu buzima bubi bukomeye nk’ubu kugira ngo ubashe kubaka imbere heza. Ntushobora kwiga imibare, amategeko gusa, utareba ko hari ibikomeye bigutegereje, ugomba guhinduka kugira ngo abanyarwanda bagere heza twifuza.”
Kaminuza ya Kigali isanzwe itera inkunga imiryango y’abacitse ku icumu by’umwihariko ikaba yarafashije abanyeshuri barokotse Jenoside bayigamo, abagera ku 115 batanzweho asaga miliyoni 17 yabafashije kwandika ibitabo n’abandi yafashije kwishyura amasomo bari batsinzwe.



















TANGA IGITEKEREZO