Ni amasomo bazajya bahabwa n’iri shuri rimaze igihe ritanga serivisi z’ubutoza mu bijyanye n’imiyoborere n’imibereho. Mu masomo bazajya bahabwa harimo ajyanye no kwimenya mu marangamutima no kuyagenzura, gukorera hamwe nk’ikipe, kwakira impinduka byoroshye ndetse n’andi afasha umuntu kunoza neza inshingano ze zibanze.
Ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano y’ubu bufatanye ku wa 9 Ukwakira, Umuyobozi wa Kora Coaching Group, Ineza Mireille Karera, yavuze ko ubu bumenyi bazajya batanga butabashaga kuboneka mu Rwanda mbere kandi bufite ahantu hanini buhuriye n’amasomo asanzwe.
Ati “Tunejejwe n’uko twabashije gukorana na kaminuza yacu y’igihugu mu gutanga ubumenyi bw’inyongera (Soft skills) na serivisi z’ubutoza mu buryo butandukanye, bumwe mu buryo UR izakoranamo natwe ni ukugira ngo kaminuza igere kuri serivisi zitabonekaga mu Rwanda mbere ariko zikaba zifite aho zihuriye cyane n’integanya nyigisho y’amasomo, ubutoza mu miyoborere, ubutoza mu mibereho, ubutoza mu bucuruzi ndetse n’ubundi bwinshi bwo mu buryo bw’amarangamutima no kwaguka mu bwenge.”
Yakomeje agira ati “Ishuri ryacu ry’ubutoza rizakorana n’amashami atandukanye ya kaminuza y’u Rwanda kugira ngo abanyeshuri n’abarimu hababwe ubumenyi butandukanye bw’inyongera bukenewe kugira ngo umuntu ahangane n’impinduka, kugira ngo babasha kwiga ibintu bishya ni iby’agaciro kuri twe kubasha gufasha u Rwanda n’abanyarwanda muri ubu buryo.”
Aya masomo ya Soft Skills usanga mu bihugu byateye imbere agenerwa abakozi batandukanye kugira ngo yunganire ubumenyi bw’ibanze baba barahawe, ibi akaba aribyo umuyobozi wa KORA avuga ko bashakaga gufatanyamo na Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yavuze ko nka Kaminuza ubu bufatanye bazabwungukiramo byinshi.
Atu “Turateganya kungukiramo byinshi mu by’ukuri, hari gahunda Kora Coaching & Business Academy izakorana natwe kugira ngo itangire ariko twese turi gukora tuganisha ku gushyiraho […] akazi duteganya gukorana, ni akazi dutekereza ko kazazana impinduka nziza mu buzima bw’abantu bari muri kaminuza barimo abanyeshuri,abayozi n’abashinzwe amasomo.”
Muri ubu bufatanye abanyeshuri bazajya bagenerwa aya masomo ni abari mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, icya kabiri n’icya gatatu.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’ikiganiro umuyobozi wa Kora Coaching Group yari amaze kugira n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ku bijyanye n’imyigishirize mishya yifashisha ikoranabuhanga yatangiye kwimakazwa n’amashuri atandukanye kubera ingaruka za Covid-19.
Uretse ubu bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda Kora Coaching Group isanzwe itegura ibiganiro n’abayobozi b’ibigo bitandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.
Mu gihe iki kigo kimaze gitanga serivisi z’ubutoza n’amasomo y’inyongera yibanda ku mibanire, umuyobozi wacyo yaavuze ko abantu bagenda babyitabira biturutse ku kubona impinduka bizana mu bu buzima bwabo.
Kora Coaching Group (KORA) ni ikigo Nyafurika gikorera mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, aho gitanga serivisi z’ubutoza n’ubujyanama ku bantu bo hirya no hino ku Isi.
Ishuri ryacyo rya Kora Coaching & Business Academy (KCA), niryo rya mbere mu Rwanda ritanga impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubutoza mu buyobozi n’ubuzima. Ushaka kumenya byinshi kuri iri shuri wajya kuri www.kora-coaching.com.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!