Abanyeshuri n’abarimu bo mu mashuri yisumbuye baravuga ko bafite inyota yo kubona gahunda yo kwigisha mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko bazabyungukiramo byinshi, bakabasha gutegura ejo heza.
Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa Gatanu abarimu, abanyeshuri n’abayobozi b’ishuri ryisumbuye rya Mubuga rya Mutagatifu Alphonse Mariya wa Ligori batangaje ko bakeneye vuba gahunda yo kwigisha amateke ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo gusura no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Umuyobozi wa ES Mubuga Ildephonse Habiyambere yatangarije IGIHE ko ari ngombwa kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri yose. Ati “Hari abana benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa rero ko bigishwa mu mashuri ayo mateka. Dushyigikiye igiterezo cya Perezida wa Repubulika.”
Ku ruhande rw’abarimu, Ildephonse Habiyambere asanga iyo gahunda izabafasha. Aho yagize ati “Umwarimu na we azabanza yigishwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abanze abyumve neza maze abone kubyigisha.”
Abanyeshuri ba ES Mubuga basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banasobanurirwa n’amateka ya Jenoside zakozwe hirya no hino ku Isi. Abenshi muri bo ni abana bavutse nyuma ya Jenoside bavuga ko kugera ku Gisozi bibafashije kubona ishusho y’uburyo Jenoside yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n’amacakubiri yaranze u Rwanda rwa mbere ya 1994.
Joyeuse Mukandatimana w’imyaka ya 18 y’amavuko yabwiye IGIHE ati “Mbere narabyumvaga ariko simbyumve neza. Ubu rero hari ibyo mbashije kumenya, nko gusobanukirwa intangiriro ya byose ndetse twanabonye ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside”
Mukandatimana yakomeje avuga ko ibyabaye ari amahano ariko nk’abakiri bato bakwiye kwigishwa amateka y’ibayabaye bakabimenya ndetse bigatuma bafata intego zo kubaka igihugu.
Ati “gahunda yo kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri izadufasha cyane kuko nk’umwana ukiri mutoya n’ubwo yakwiga imibare n’ibindi ashobora gukura atazi aho igihugu cye cyavuye, bityo ugasanga atazamenya n’aho kigana. Kwiga amateka rero mu mashuri bizadufasha tumenye aho twavuye, kugira ngo dukore duharanira kugira u Rwanda igihugu cyiza ”
Igitekerezo cyo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri, cyatangajwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 19.
Ishuri rikuru rya Mubuga riherereye mu karere ka Karongi ku Kibuye, abasuye urwibutso rwa Kigali bari 80, harimo abarimu, abanyeshuri n’abayobozi. Bashyize indabo ku mva z’urwo rwibutso banarutera inkunga ingana 50.000 y’amafaranga y’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO