Nyuma y’aho hagaragariye ku mbuga za Internet hirya no hino ku Isi ibaruwa yandikiwe Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, imusaba ko yavana Musenyeri Mbonyintege Smaragde ku bushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi bivugwa ko yanditswe n’abapadiri, bo baranyomoza bivuye inyuma ibivugwa, ndetse berekana ukuri kw’aho bahagaze.
Nkuko byumvikaniye kuri Radio Maria Rwanda ivugira muri Diyoseze ya Kabgayi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 8 Gicurasi 2013 mu itangazo ry’abapadiri ba Diyoseze ya Kabgayi, ryamagama inyandiko yasohotse mu mbuga zitandukanye za internet berekanye ingingo zirindwi zisobanura ko bitiriwe inyandiko isebya umushumba wabo.
Dore izo ngingo:
1. Bemeje ko iyi nyandiko ivuga kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Mbonyintege Smaragde imusebya,
2. Abapadiri bagaragaje ko bitiriwe iyi nyandiko ntaho bahuriye nayo,
3. Uwanditse iyi nyandiko afite umugambi mubi wo kwandagaza umwepisikopi wa Diyosezi ya kagbayi, kumuteranya n’abasaseridoti be ndetse no guca intege umuryango w’Abakristu,
4. Berekanye ko babajwe n’ibivugirwa muri iyi nyandiko mpimbano, kandi ko bayamaganye, aho bahamya ko bunze ubumwe nawe kandi nafite intego yo kumufasha gusohoza ubutumwa basangiye no kwamamaza ingoma y’Imana,
5. Barahamagarira kwisubiraho ku wandika izi nyandiko yaba iherutse gusebya Nyiricyubahiro Musenyeri Mbonyintege Smaragde, ndetse n’izayibanjirije zose kuko zihungabanya Umuryango w’Imana, nawe ubwe ndetse bakamuhamagarira kwisubiraho.
6. Baboneyeho gusaba ibitangazamakuru kudaha inyandiko n’izi zisenya umwanya, basaba kandi abazisoma n’abazibona kurangwa n’ubushishozi ntibemere ko zibarangaza.
7. Basoza bahumuriza Umuryango w’Abakristu banawuhamagarira kunga ubumwe nabo mu kogeza ivanjiri bahamya Kristu, bayobowe na roho w’Imana (Gal 5,25).
Iri tangazo ryanditswe kuri uyu wa 6 gicurasi 2013 na ba padiri bakuru b’amaparuwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, uretse bandi biyongeramo nabo bavuzwe mu nyandko yagaragaye mu itangazamakuru hirya no hino ku Isi, yari imaze iminsi inanyomojwe na nyiricyubahiro Musenyeri Musenyeri Smaragde Mbonyintege ku rubuga IGIHE.com mu nkuru yasohotse ku wa 4 Gicurasi 2013.
Inkuru bifitanye isano:
Ishyamba si ryeru muri Diyosezi ya Kabgayi
Itangazo ryashyizwe ahagaragara



















TANGA IGITEKEREZO