Kimwe mu byo abanyamahanga batandukanye bashingiraho bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni imibare y’abazize Jenoside, aho hari abavuga ko nta batutsi bagera kuri miliyoni bari mu gihugu mbere ya 1994, abandi bakavuga ko hishwe ababarirwa hagati y’ibihumbi 500 na 800.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa Gatanu tariki 10 Nyakanga, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko imibare itangazwa n’abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo bihimbiye gutyo kuko nta perereza kuri iki kibazo bakoze.
Yagize ati “Abo bavuga iyo mibare nta n’umwe wigeze aza ahangaha ngo akore ubushakashatsi bwanyomoza ubwakozwe na MINALOC, ni imibare bafite mu mitwe yabo. Bitwaza ko ari imibare yatanzwe n’umuryango w’Abibumbye kandi na wo utarigeze uza mu Rwanda gukora ubushakashatsi ku ikorwa rya Jenoside. Ni imibare yahimbwe gutyo nta perereza kuri iki kibazo bakoze.”
Kugeza ubu CNLG igendera kuri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC mu mwaka wa 2000- 2002. Iyi raporo yatangajwe mu 2004 yagaragaje ko amazina y’Abatutsi bazwi bishwe muri Jenoside ari 1,074,017.
CNLG yemeza ko abishwe barenga uyu mubare ishingiye ku mibare iri ku nzibutso zitandukanye igaragaza umubare w’abahashyinguye, igatangaza ko bisaba ubundi bushakashatsi buzatwara igihe kirekire buzagaragaza indi mibare hashingiwe ku bindi bimenyetso byamenyekanye nyuma bitari bizwi mu 2000, birimo ibyagaragajwe mu ikusanyamakuru ry’Inkiko Gacaca.
Ku bavuga ko nta Batutsi bageraga kuri miliyoni bari mu gihugu mbere ya 1994, Dr. Bizimana avuga ko bidashoboka kumenya umubare nyakuri w’Abatutsi bari batuye mu Rwanda, kuko hari abari barahinduye ubwoko kugirango bashobore kubona imibereho.
Yagize ati “Ntibyashoboka kumenya umubare w’Abatutsi bari batuye mu Rwanda mbere ya Jenoside kuko hari abari barihinduye Abahutu kugirango bashobore kwibonera imibereho. Ushingiye ku marangamuntu ntiwabibona kuko uzasanga hari abari banditse nk’Abahutu. Habagaho kwihutura kugirango ubone amahirwe nka buruse yo kwiga n’ibindi bitari byemerewe Umututsi.”
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ihakana umubare wavugaga ko mbere ya Jenoside Abatutsi bari hagati ya 10 na 14%, ikavuga ko bawugiraga muto kugirango bashobore kubakandamiza, kubima amashuri n’akazi kuko hari ibarura ryigeze gukorwa risanga umubare w’Abatutsi wararengaga 30% ntiryatangazwa.
Abanyamahanga bapfobya Jenoside bakunda gucisha ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane bakoresheje ururimi rw’igifaransa.



















TANGA IGITEKEREZO